Uwahoze ari umugore wa Jay Polly yambitswe impeta

Nyuma y’amezi make atandukanye n’umuraperi Jay Polly, Uwimbabazi Sharifa yambitswe impeta n’umukunzi we mushya biyemeza kubana nk’umugore n’umugabo.

Jay Polly n'uwahoze ari umugore we Sharifa ubu ntibakiri kumwe
Jay Polly n’uwahoze ari umugore we Sharifa ubu ntibakiri kumwe

Sharifa yatangiye kugaragara akumdana na Jay Polly mu mwaka wa 2015. Mu gihe cy’imyaka itanu babanaga nk’umugabo n’umugore kugeza muri Kamena uyu mwaka 2020 ubwo batandukanaga.

Sharifa yahise atangira kugaragaza ko akundana na Aimé Nshogoza, avuga ko amukesha urukundo no kumufasha gukira ibikomere yatewe n’umubano we na Jay Polly.

Mu mpera z’icyumweru gishize Sharifa yagiye ku mbugankoranyambaga ze (Instagram) asangiza abamukurikira inkuru igira iti “Ndi mu rukundo by’ukuri nabonye uwo tuzabana akaramata” ashyiraho amashusho yerekana impeta.

Muri Kanama 2018 nibwo havuzwe amakimbirane yaje kuvamo imirwano ikomeye yabereye mu kabari hagati ya Sharifa na Jay Polly. Muri iyo mirwano yabereye mu kabari, Jay Polly yakuye amenyo Sharifa, abaturanyi baratabara bahamagara Polisi biviramo Jay Polly gufungwa amezi atanu azira ihohoterwa ryo mu rugo.

Aba bombi bafitanye umwana w’umukobwa babyaranye, Jay Polly akaba afite n’undi mwana yabyaranye n’uwitwa Afsa Nirere mbere y’uko akundana na Sharifa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka