Ushinzwe inyungu za Diamond arwaye #COVID19: ubwoba ni bwinshi kuri Diamond

Sallam Sharaff usanzwe ari umu DJ akaba ari na we ushinzwe inyungu z’umuhanzi Diamond Platnumz, yamaze gupimwamo Indwara ya COVID-19 abaganga bayimusangamo, bitera ubwoba cyane uyu muhanzi, avuga ko na we ashobora kuba arwaye kuko ari umuntu baba bari kumwe kenshi basangira ubuzima hafi ya bwose.

Diamond atewe impungenge no kuba abaganga basanze COVID-19 muri Sallam Sharaff ushinzwe inyungu za Diamond (Ifoto: Internet)
Diamond atewe impungenge no kuba abaganga basanze COVID-19 muri Sallam Sharaff ushinzwe inyungu za Diamond (Ifoto: Internet)

Uyu mugabo yabishyize ku rubuga rwe rwa Instagram agira ati “Ibizamini byaje bigaragaza ko ndwaye Coronavirus, ariko meze neza.”

Yasabye abantu batarandura kwitwararika bakaguma mu ngo zabo kugira ngo badahura n’iki cyorezo.

Mu bantu bamuhaye ubutumwa bwo kumwihanganisha, barimo umuhanzikazi Juliana Kanyomozi wo muri Uganda, wamwifurije no gukira bwangu, kimwe na Diamond wamwifurije gukira vuba.

Diamond bahorana kenshi mu buzima bw’umuziki n’ubuzima busanzwe, yabwiye itangazamakuru rya Tanzania ko yumva adafite ubwoba, ariko nanone agaragaza ko bitabura kumuhangayikisha kuko Sallam Sharaff ari umuntu bahorana ku buryo kwanduzanya iyi ndwara ari ibintu bishoboka cyane, gusa kugeza ubu ntabwo Diamond arajya kwipimisha iyi ndwara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka