USA: Alpha Rwirangira yasoje amasomo mu bucuruzi

Umuhanzi Alpha Rwirangira, yasoje amasomo y’icyikiro cya kabiri cya kaminuza mu bucuruzi ariko yiyemeza ko atazigera areka umuziki.

Yabwiye Kigali Today ko asoje amasomo mu ishami rya science in Business Adiministration, aho yimenyereje gushaka amasoko aniga ku muziki, aho asoreje amasomo muri kaminuza ya Campbellsville yo muri leta ya Kentucky muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Umuhanzi Alpfa Rwirangira amaze igihe kinini yiga muri Amerika.
Umuhanzi Alpfa Rwirangira amaze igihe kinini yiga muri Amerika.

Alpha wamenyekanye mu ndirimbo nka Songa mbere na Come to me, yavuze ko afite gahunda yo gukomeza kwiga kandi akabifatanya n’umuziki.

Yagize ati “Imana ninshoboza nzakomeza kuko nizera ko kwiga bitajya birangira.”

Yanamaze impungenge abakunzi be batekereza ko yaba agiye guhagarika umuziki, anabashimira kuba baramuzirikanye mu masengesho. Ati “Umuziki nicyo kintu nifuza guzakora ubuzima bwanjye bwose.”

Yavuze ko afite imishinga myinshi azaangaza mu minsi iri imbere. Ariko kuri ubu yahise yinjira mu muryango witwa Love your Mealon, ushinzwe gufasha abana babana n’indwara ya kanseri

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ok Alpha nibyiza kuba arangije amasomo ariko ajye agerageza kunyarukira murwanda nonese nigute tuzafana umuhanzi tutamubona imbonankubone?

habumugisha denys yanditse ku itariki ya: 6-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka