Urujijo mu makimbirane amaze iminsi hagati ya Dorcas na Vestine na manager Murindahabi

Hashize iminsi hari umwuka mubi hagati y’ababyeyi b’abakobwa bahagarariwe n’umunyamakuru witwa Murindahabi Irene, bapfa ibintu bitandukanye.

Iby'abahanzi Dorcas na Vestine n'ababahagariye bikomeje gutera urujijo
Iby’abahanzi Dorcas na Vestine n’ababahagariye bikomeje gutera urujijo

Abo bakobwa Dorcas na Vestine bamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga baririmba ari babiri ndetse kubera impano bagaragazaga bituma Murindahabi Irene, yiyemeza kubabera umujyanama ushinzwe inyungu zabo n’iterambere ryabo (manager).

Mu ibaruwa yanditswe n’umubyeyi w’aba bakobwa yashinjaga uyu wari manager wabo, kubacuruza mu bakunzi babo bakamuha amafaranga akayimirira ndetse n’urubuga rwa YouTube rwabo akarushimuta amafaranga avuyemo na yo akayarya.

Uyu mubyeyi yifashishije abanyamategeko be yasabye ko uyu manager yaba yamaze kubasubiza ibyo yatwaye mu gihe cya vuba.

Ibintu byaje gushyuha cyane ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bavugaga ko hari abihishe inyuma ya kiriya kibazo bagateramo umwuka mubi mu babyeyi ba bariya bana, mu bashyirwaga mu majwi havugwaga cyane uwitwa Mike Karangwa n’undi witwa Aimable.

Gusa Mike karangwa yaje kubihakana yivuye inyuma ko ntaho ahuriye na byo ndetse ko atanazi ababyeyi ba bariya bana, gusa amashusho yaje kujya hanze agaragaza Mike Karangwa n’uwo witwa Aimable bari kumwe n’umubyeyi wa Vestine na Dorcas.

Murindahabi na we yahakanye yivuye inyuma ndetse avuga ko hari abihishe inyuma mu kumugambanira bakamutwara abaclients be.

Urujijo rwaje kuvuka aho mu masaha make ibyo byose bibaye, ababyeyi b’uyu mwana bisubiyeho bemera ko Murindahabi akomeza kubabera umujyana w’abana babo.

Abantu ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kudashira amakenga ibyabaye bamwe bati ni agakino kakozwe mu rwego rwo kumenyekanisha bariya bana, abandi bati bishobora kuba byarabaye ahubwo Murindahabi akemera gutanga amafaranga kugira ngo arinde izina rye.

Umwe yagize ati “Ibi bintu bishobora kuba ari agakino bakinnye ngo abantu twese turangare kandi ni nabyo ibintu byashyushye n’utari uzi bariya bakobwa yabamenye”.

Undi yagize ati “Irene azi ibyo arimo yabonye ko izina rye ryangiritse ahita abona ko bariya babyeyi na bo bazi ubwenge abaha amafaranga ubundi yishyiriraga mu gifu”.

Bijya bibaho ko mu myidagaduro hari bamwe mu byamamare bahimba inkuru kabone n’ubwo yaba ari mbi kugira ngo abantu bate umwanya ndetse bazamure uburyo abantu babakurikire cyane, bigakorwa cyane iyo batangiye kutagaragara ku ruhando rw’ibyamamare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

inaonekana gisi ule manaja wabo anabakulaka pesa zabo mais en secret

kanje yanditse ku itariki ya: 18-02-2023  →  Musubize

ese ibyo bintu koko byarabaye cyangwa nukubeshya

Umuhire cedrique angel boy yanditse ku itariki ya: 4-06-2022  →  Musubize

Ilene yarabagambanie niwe nyira bayazana

Alex yanditse ku itariki ya: 24-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka