#UrbanBoysCollaboChallenge: Irushanwa rigamije gushaka umuhanzi uzafashwa n’iri tsinda

Mu minsi ishize, iyi nteruro (#UrbanBoysCollaboChallenge) yasakaye ku mbuga nkoranyambaga z’abahanzi bo mu Rwanda, iherekejwe n’amashusho y’abahanzi baririmba batazwi.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo umuntu uzakorana indirimbo na Urban Boys azamenyekana
Kuri uyu wa Gatandatu nibwo umuntu uzakorana indirimbo na Urban Boys azamenyekana

Benshi ntabwo bamenye icyo ayo mashusho yari agamije, ariko Urban Boys yahishuye ko yari igamije kujonjora umuhanzi umwe bazakorana indirimbo, bakamufasha kumenyekana.

Bijya gutangira, Urban Boys yashyize ahagaragara Studio yabo "Urban Record" bifuza kuyifashisha bazamura izindi mpano zitandukanye z’abahanzi bakizamuka.

Mu gushaka uwo muhanzi bazafasha gutera imbere, bakoze agace gato k’indirimbo, bashyiramo n’inyikirizo, hanyuma bayinyanyagiza ku mbuga nkoranyambaga, basaba umuntu wese wiyumvamo impano, kuririmba muri iyo ndirimbo.

Benshi baririmbye muri iyo ndirimbo, Urban Boys ijonjoramo 10 ba mbere baririmbye batabusanya n’umudiho, kandi bakabasha kuzuza ubutumwa bw’indirimbo.

Abo 10 ba mbere, baberetse itangazamakuru naryo rifasha mu gutoranyamo 5 bajya mu cyiciro cya nyuma. Biteganijwe ko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Ugushyingo 2018, akanama nkemurampaka kazatoranyamo umuhanzi umwe, ugomba gukorana indirimbo na Urban Boys.

Buri muhanzi aziyereka akanama nkemurampaka aririmba, batoranyemo uwahize abandi, ubundi uwo muhango usozwe n’igitaramo Urban Boys izakorera abawitabiriye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka