Urban Boys izakomeza gukora ndetse turi gutegura ibitaramo – Humble Jizzo

Humble Jizzo yagaragaje ko itsinda ry’abaririmbyi rya Urban Boys rizakomeza gukora nkuko bisanzwe nubwo umwe muri bo yarivuyemo.

Urban Boys mu kiganiro n'abanyamakuru
Urban Boys mu kiganiro n’abanyamakuru

Yabitangaje mu kiganiro iryo tsinda ryagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2017.

Humble yavuze ko kuba Safi yaravuye mu itsinda bidashobora guhagarika ibikorwa by’itsinda.

Ahamya ko guhagarika itsinda byaba ari nko gufunga imiryango y’ikigo runaka ngo ni uko umukozi umwe yasezeye mu kazi.

Agira ati “Urban Boys yageze ku rwego rwo kuba ikompanyi y’ubucuruzi, kandi abantu bari barimo (Nizzo, Safi, Humble) bari bafite imigabane ingana.”

Akomeza agira ati “Bivuze ko Safi afatwa nk’umukozi wa ‘Company’ wasezeye. Cyakora ntiturafata umwanzuro wo gusimbuza Safi se kwikorana.”

Akomeza avuga ko ibikorwa by’itsinda bikomeje kuko ngo n’ubu bafite ibitaramo bitatu bamaze gusinyira amasezerano kandi bakazabikora.

Kimwe mu byatumye bafata umwanzuro wo gukomeza gukora akazi ngo ni itsinda ry’abafana babo bitwa “Swagga Family” ryabasabye ko abasigaye bagomba kuguma gukora.

Humble avuga ko hari byinshi tugihuriyeho na Safi kandi ngo hari byinshi bakimubaza nkuko nawe hari ibyo akibabaza. Ati “ Ni nayo mpamvu na YouTube Channel yacu yayigaruye.”

Akomeza avuga ko hari umunyamategeko uri gukurikirana ibya “Company “ ya “Urban Boys Group Ltd” kugira ngo hatazazamo ibibazo nyuma yo kuvamo kwa Safi.

Humble Jizzo anavuze ko ibyo guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga ari ibintu atashyimye ngo ntabwo byari ngombwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ntuye mu karere ka Nyamasheke, nshyigikiye imyanzuro myiza iri tsinda ryafashe, kuko iyo baramuka bahagaritse itsinda, byari kugaragara ko ari abanyantege nke ko bari bagize na SAFI, bitso akabigambaho, big up too!

Alpha NIYITEGEKA yanditse ku itariki ya: 13-11-2017  →  Musubize

umva kbx iyo group iratubabaje

Liliane yanditse ku itariki ya: 12-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka