Urban Boys ifatanyije na Charly na Nina batangiye ibitaramo hanze ya Kigali
Bimenyerewe ko abahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda, bakorera ibitaramo mu Mujyi wa Kigali. Bamwe bavuga ko abafana b’umuziki wabo benshi baba i Kigali, abandi bakavuga ko mu zindi ntara bigoye kubona ahantu hakwakira ibitaramo hisanzuye.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu ,itsinda Urban Boys rifatanyije na Charly na Nina, ryatangije ibitaramo byo hanze y’Umujyi wa Kigali, bataramira abakunzi ba muzika Nyarwanda batuye mu Karere ka Rubavu.

Iki gitaramo kirakomereza mu Mujyi wa Musanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, nk’uko aba bahanzi babitangaza.
Muri iki gitaramo cyatangiye gikererewe kubera ibibazo bya tekinike byabanje kugorana, aba bahanzi beretswe n’abanyarubavu ko bakunzwe kuko basanze indirimbo zabo zizwi ndetse bagafatanya kuziririmba.
Amwe mu mafoto yaranze igitaramo cya Urban Boys na Charly na Nina i Rubavu :







Ohereza igitekerezo
|
music industries nyarwanda nitere imbere kbx turabyishimiy nkabanyagihug bakunda ibyo iwabo
Turabemwmera
abasaza n’ababasaza erega sibwo bakiza!!! njye ndabemera bimwe bikaze kbx!!! njye ndirimba RNB ndetse na HIP HOP itavangiye ariko njyagutangira industri ya musica barimubantu bagiye banya tracting kuza mumuziki. nabababwirango never give up continue to operate even in the time of failure,that’s is one of the character which characterised by the best artist ma guyz!!!
I huye turabashyigikiye oyeeeee
urban boys nitsinda rishoboye kandi rifite ingufu bigaragara ko umuziki batawushakisha bityo bigatuma tubakunda hose muntara zose turabemera rwose