Umwarimu wo muri kaminuza wari umenyerewe mu ndirimbo zihimbaza Imana yasohoye isanzwe
Dr Deo Habyarimana ni umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda no muri Kaminuza zigenga, yafashe icyemezo cyo kuririmba indirimbo zisanzwe nyuma y’uko yari amaze igihe azwi cyane mu guhimbaza Imana.

Dr Deo Habyarimana yemeza ko abantu bose bifitemo uburyohe bwo kwishima, bakagubwa neza kandi bagasabana n’abandi aho bari hose, ari yo mpamvu yakoze indirimbo yibutsa buri wese kuzaryoherwa n’iminsi mikuru nta rutangira.
Yagize ati “Mbazaniye agashya mu ndirimbo Come on in Party aho nsaba buri wese uko waba ungana kose ibyo waba ukora byose gushaka umwanya ukidagadura ukaryoherwa wowe n’abawe”.
Dr Deo Habyarimana avuga ko iyi ari impano ya Noheli n’ubunani ageneye abantu bose bakunda umuziki we.
Yagize ati “Ni umwanya mwiza ndetse n’impano mpaye Abanyarwanda ngo bazagire Noheri nziza n’umwaka mushya muhire bibyinira kandi banyurwa na Come on in Party”.
Uyu muhanzi amaze gusohora indirimbo z’Imana zitandukanye, harimo iyakunzwe cyane yitwa ‘Mana Tabara’, iitabariza abantu bose bari mu kaga, karimo n’ibyorezo bikaze nka Covid-19.
Mu ndirimbo yasohoye, hari iziri kuri Youtube ye, izindi zigakoreshwa mu makorari atandukanye.
Ohereza igitekerezo
|