Umwaka wa 2021 ni uwo kuzamura Gakondo - Umuhanzi R. Tuty uri mu Bubiligi

Umuhanzi w’umunyarwanda Nikuze Alain Thierry uzwi nka R. Tuty ukorera umuziki we mu Bubiligi avuga ko umwaka wa 2021 yifuza gutumbagiza ijyana Gakondo haba mu Rwanda ndetse no ku mugabane w’i Burayi by’umwihariko mu gihugu cy’u Bubiligi.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today tariki ya 01 Mutarama 2021, uyu musore yavuze ko ashyize imbere kuzamura Gakondo ku rwego rwisumbuyeho. Yagize ati " Uyu mwaka wa 2021 Gakondo iratumbagira haba mu Rwanda ndetse no ku mugabane w’i Burayi cyane cyane mu Bubiligi. Ndashaka gukora indirimbo nyinshi za Gakondo kandi nkazimenyekanisha ku rwego rwisumbuyeho, hamwe n’abandi bahanzi ndizera ko tuzabigeraho."

Yakomeje avuga ko azanye imbaraga zirenze izo yakoresheje mu mwaka ushize.

Mu mwaka wa 2020 R. Tuty yakoze indirimbo eshatu ari zo : Idini y’ifaranga, Urufunguzo n’Igitonyanga.

Uyu musore umaze imyaka irenga 10 mu muziki amaze gukora imizingo eshanu (Albums) , muri uku kwezi kwa Mutarama akaba ateganya gushyira ahagaragara indirimbo iri mu njyana gakondo yitwa "Iyizire" ari gukorerwa na Producer MadeBeats by’umwihariko ireba abitegura ku rushinga.

Yasoje asaba abakunzi be kwishimira ibyiza bagezeho ariko bakibuka kwirinda icyorezo cya Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka