Umwaka ushize Imana yandinze guseba - Alyn Sano
Umuhanzi Alyn Sano yemeje ko yumva ageze kuri 2% mu rugendo rwe rw’umuziki ariko yiteguye kugera ku nzozi ze ijana ku ijana kuko ubu ngubu yamenye ko atagomba gufatafata ibyo abonye byose, ahubwo agahitamo ibimufitiye inyungu.

Mu kiganiro Dunda Show cya KTRadio kuri uyu wa 20 Gashyantare, yavuze ko umwaka ushize wa 2024, wamubereye mwiza kuko yahuriyemo n’ibibazo byinshi byo mu rwego rw’umuziki, ariko agira amahirwe yo kubinyuramo neza, bimusiga yemye kandi ashikamye.
Avuga ko ibyo bibazo yabigiranye n’abantu atifuje gutangaza, ariko ngo byamugizeho ingaruka yaba mu rwego rw’akazi ke k’umuziki, ariko no ku buzima bwe bwite.
Yagize ati, “ Navuze ngo nashimye Imana kuko yampaye imbaraga zo gukomeza, gusa byabaye nk’ibinsubiza inyuma birandidiza mu kazi, uretse ko Imana itigeze yemera ko nseba cyangwa ngo nshungerwe, ariko buriya nigeze kumara amezi umunani (8) ntasohora indirimbo, umwaka ushize hafi wose, wari ugiye kurangira ntasohoye indirimbo n’imwe,ariko Imana yarantwikiriye kabisa ntibyagaragara, nyuma ngira amahirwe ndazisohora …byabaye nka kwa kundi umuntu ajya gusimbuka, akabanza gusubira inyuma”.

Kuri Alyn Sano, uyu mwaka ngo ni uwo gukura mu miririmbire no mu mitekerereze. Ni na yo mpamvu ngo ari gutegura gusohora indi ‘Album’ y’indirimbo mu mezi atatu ari imbere.
Umuhanzi Alyne Sano yavuze ko akora Album yise ‘Rumuri’, yari arimo yivura nyuma kumenya ko yari afite indwara y’agahinda gakabije’depression’ yatarutse mu buzima yakuriyemo, ariko agatinda kumenya ko ayifite kuko we hari ibintu bidasanzwe yabonaga, akabifata nk’ubuzima busanzwe kandi mu by’ukuri bidasanzwe. Kuri iyo Album rero ngo hariho indirimbo zagendaga zimufasha gukira kugeza ku rwego nawe ubu yumva yafasha abandi gukira.
Muri izo ndirimbo harimo iyitwa ‘Head’ avuga ko yari agamije kuvuga ko ubu ameze neza guhera ku mutwe kugeza ku mano, yaba mu bitekerezo n’amarangamutima.
Avuga ku ndirimbo ye nshyashya yitwa ‘Fire’ Alyn Sano yavuze ko ubutumwa ifite ari ukubwira abantu, ngo ntibakite ku byo abandi bashaka ko bakora, ahubwo bakore ibyo bashaka kuko ibyo ari byo bifite agaciro muri ubu buzima.

VIDEO - Umuhanzikazi Alyn Sano yavuze ko ibibazo yagiranye n'abajyanama be mu muziki byamuhungabanyije ku buryo yamaze hafi umwaka nta ndirimbo ashyira hanze.
Alyn Sano yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro BODA2BODA kuri KT Radio, agaruka ku rugendo rwe rwa muzika kugeza uyu… pic.twitter.com/00JabNpuZ9
— Kigali Today (@kigalitoday) February 20, 2025
Ohereza igitekerezo
|
Iteka iyo ikintu cyiza kibaye,tubyitirira imana.Iyo habaye ikintu kibi,tukakitirira Satani.Urugero,iyo umujura agiye kwiba bigacamo,ashima imana ko ariyo ibikoze !!! Ese ibyo ni ukuli? Oya rwose.Imana itubuza gukora ikibi.Bisobanura ko itafasha umujura kwiba.Niba ukoze accident y’imodoka,si Satani ibiteye.Byatewe wenda na Shoferi.Tujye twirinda gukora ikibi,dukore ibyiza.Nibwo tuzabaho iteka muli paradizo imana ibikiye abayumvira.Ndetse ku munsi wa nyuma izazura abapfuye bose birindaga gukora ibyo itubuza.Ibyo byanditse mu gitabo rukumbi yaduhaye.Kandi iteka ubuhanuzi bwayo buraba.
Alyn sano ibyuvuga nibyo kandi najyewe ndabishimye cyane uterimbere mumuziki wawe ndi muntara ya makamba burundi