Umva indirimbo Ngarukiye yakomoye ku nshuti ye yatewe indobo

Ngarukiye Daniel ni umuhanzi wamamaye mu Rwanda mu Njyana gakondo, aho azwiho ubuhanga mu gucuranga inanga, akomora kuri Sentore Athanase witabye Imana.

Ngarukiye Daniel Umuhanga mu gucuranga inanga
Ngarukiye Daniel Umuhanga mu gucuranga inanga

Aganira na Kigali Today, uyu muhanzi uri gukorera muzika Gakondo mu gihugu cy’u Bufaransa ari na ho urugo rwe rubarizwa, yatangaje ko benshi mu bakunzi b’umuziki be bakunze kumubaza indirimbo yahereyeho ahanga.

Ngarukiye avuga ko ahanga bwa mbere, inganzo yayikomoye ku muhungu w’inshuti ye watengushywe n’umukobwa wamubeshye ko amukunda, bikaza gusoza amutunguje kumwanga.

Ibi ngo byatumye ahimba indirimbo ivuga ku gahinda k’uyu musore, ayita " Kuki yambeshye."

Iyi ndirimbo ngo nubwo yayihimbye bwa mbere y’izindi zose, ngo ntiyahise ayisohora, mu rwego rwo kwanga kwibutsa agahinda uwo musore wari inshuti ye, ariko aza gusanga ari indirimbo nziza ikwiye kujya hanze ubu akaba yarayisohoye muri Nyakanga 2018.

Ngarukiye afite indirimbo nyinshi zikunzwe zirimo, Rubanguzankwaya, Ndabakumbuye, Sinzabatenguha, why did she, irirashe neza, N’ikibungenge yakunzwe na benshi cyane.

Reba amashusho ya Kuki yambeshye ya Daniel Ngarukiye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka