Umuziki wampaye umugabo, sinawureka - Liza Kamikazi

Umuhire Solange uzwi ku mazina ya Liza Kamikazi, umuhanzikazi wamenyekanye cyane mu myaka ya 2010, avuga ko atareka umuziki, kuko yumva ufite igice kinini ku buzima bwe, cyane ko ari wo watumye ahura n’umugabo we.

Liza Kamikazi n
Liza Kamikazi n’umugabo we David Wald bamaranye imyaka 10

Mu kiganiro Sato Concord kuri KT Radio, Liza Kamikazi yagize ati "Umuziki sinawureka ndawukunda, kandi wampuje n’umugabo turi kumwe ubu".

Liza yavuze ko umugabo we bahuye agomba kumufasha mu muziki, kumwigisha uko yaririmba neza ariko bikarangira bakundanye.

Ati "Twahujwe na ‘manager’ wanjye (uwamufashaga mu muziki) kugira ngo amfashe kugorora ijwi, no kuririmba ku buryo bwa kinyamwuga. Twize iminsi mike, tugenda dukundana gake gake, birangira ibyo kunyigisha bivuyemo kubana".

Liza Kamikazi ubwo yari muri studio mu kiganiro Sato Concord kuri KT Radio
Liza Kamikazi ubwo yari muri studio mu kiganiro Sato Concord kuri KT Radio

Liza avuga ko byabaye ngombwa ko ashaka undi muntu umufasha ibyo byose, n’ubwo umugabo we na we amufasha cyane mu muziki.

Liza Kamikazi, kuri ubu yiyemeje kuririmba indirimbo zihimbaza Imana, kuko ngo yasanze ari wo muhamagaro we, akaba aherutse no gushyira indirimbo hanze yise "Pale", iri mu rurimi rw’igiswayire n’ikinyarwanda.

Liza, umugabo we n
Liza, umugabo we n’abana


Kanda munsi wumve indirimbo Pale ya Liza Kamikazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Ikibabaje nuko amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yarabitubujije.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

munyemana yanditse ku itariki ya: 23-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka