Umuryango wa Tom Close wibarutse undi mwana
Kuri ubu umuryango wa Tom Close na Niyonshuti Ange Tricia uri mu byishimo nyuma yo kwibaruka undi mwana.

Uwo muryango wibarutse umwana w’umuhungu bahise bita Elan kuri iki cyumweru tariki ya 25 Kamena 2017.
Uwo mwana bibarutse ni uwa kabiri muri uwo muryango nyuma ya Ineza Ella wavutse ku tariki ya16 Kanama 2014.
Abinyujije kuri Instagram, mu ma saa sita z’amanywa, Tom Close yasangije inshuti ze n’abamukurikira bose inkuru y’ukwibaruka kwabo ndetse anabasangiza ifoto y’umwana wabo.
Yagize ati “Mudufashe gushima Imana kuko yaduhaye umugisha wo kubyara umwana w’umuhungu witwa Elan.”
Tom Close kandi yahise anasangiza abakunzi be konti ya Instagram yitwa “@elan_tclose” bahise bafungura, abantu bazajya basangaho amafoto y’uwo mwana.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
NIBYIZA KUBA BARIBALUTSE UNDIMWANA
Nimwonkwe Tom CLOSE.Umwana ni IMPANO ihebuje imana yacu yitwa Yehova iduha.Ikibabaje nuko abantu babarirwa muli za Billions/Miliyari bayibabaza bagakora ibyo itubuza (kwicana,kurwana,kwiba,gusambana,etc...).Niyo mpamvu iteganya kubarimbura bose ku munsi w’imperuka (Imigani 2:21,22).Izasigaza abantu bake bayumvira.Birababaje kuba abantu nyamwinshi banga kumvira imana,nyamara ariyo iduha abana,ubuzima,umwuka,ibiryo,etc...Ntitugashimire imana gusa ngo bigarukire aho.Ahubwo tujye dukora n’ibyo idusaba.Ntitukibere mu byisi gusa.
Hali ibintu byinshi imana idusaba.Birimo n’ibi mubona duhora tubabwiriza kugirango mutaba mu byisi gusa,ahubwo namwe mutwigane kuko uyu murimo YESU yasize awusabye Abakristu Nyakuri bose (Yohana 14:12).Wivuga ngo wowe ntiwabishobora.Turi abantu nkawe kandi turabishobora.Icyangombwa ni UBUSHAKE.
CONGZ TO TOM CLAUSE FAMILY FOR THE NEW ANGEL. GOD BLESSINGS.