Umurundi Niyomwungere wamamaye mu ndirimbo ‘Abantu’ yitabye Imana azize #COVID19

Umuhanzi w’Umurundi Niyomwungere Leonard wakunzwe cyane cyane muri aka karere k’ibiyaga bigari, biravugwa ko yitabye Imana azize Coronavirus, indwara bikekwa ko ashobora kuba yarayivanye mu gihugu cya Canada aho yari amaze iminsi aba, akaba yaguye mu gihugu cya Malawi.

Umuhanzi Niyomwungere Leonard yakunzwe mu ndirimbo ze zitandukanye harimo iyitwa 'Abantu' (Ifoto: Internet)
Umuhanzi Niyomwungere Leonard yakunzwe mu ndirimbo ze zitandukanye harimo iyitwa ’Abantu’ (Ifoto: Internet)

Biravugwa ko we n’umugore we bose bapimwe bagasanga baranduye iki cyorezo ndetse umugore akaba arembeye mu gihugu cya Malawi, nk’uko abari muri icyo gihugu babibwiye Kigali Today.

Uyu mugabo wari ukiri muto kuko yari afite imyaka 44 y’amavuko, yari azwi nk’umuhanzi waririmbye indirimbo zakunzwe cyane mu Burundi no mu Rwanda nk’indirimbo yise ‘Abantu’, aho aba avuga uburyo abantu bagoye ko icyo wakora cyose bakuvuga. Muri iyo ndirimbo avuga ko iyo ufite ibyiza ngo bakuvuga nabi ndetse wagira n’ibibi bakakuvuga kurushaho.

Indi ndirimbo yakunzwe ni indirimbo yise ‘Yozefu Muri Egiputa’ avugamo amagambo ‘Nzunamurira amaso Yesu’, aho avuga inkuru ya Yozefu wo muri Bibiliya wanzwe na bene se, uyu muhanzi na we akavuga ko nubwo isi yahinduka abantu bose bakamwanga azaguma kuri Yesu kuko ari we ugira urukundo nyakuri.

Umva indirimbo ‘Abantu’ y’umuhanzi Leonard Niyomwungere

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka