Umuririmbyi w’Umwongereza agiye gukora indirimbo iri mu Kinyarwanda

Joss Stone, umuririmbyi ukomeye wo mu Bwongereza agiye gufatanya n’umuririmbyi wo mu Rwanda gukora indirimbo iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Umuririmbyi wo mu Bwongereza, Joss Stone agiye gukorera igitaramo mu Rwanda anakorane indirimbo n'umuririmbyi wo mu Rwanda
Umuririmbyi wo mu Bwongereza, Joss Stone agiye gukorera igitaramo mu Rwanda anakorane indirimbo n’umuririmbyi wo mu Rwanda

Ibi biratangazwa mu gihe uyu muririmbyi ateganya gukorera igitaramo mu Rwanda muri Marriot Hotel ku itariki ya 01 Kamena 2017.

Joss Stone avuga ko muri iyo ndirimbo nawe azaririmba mu Kinyarwanda. Agahamya ko bitazamugora kuko ngo mu buzima bwe buri gihe ahora yitoza kwiga iby’abandi kandi ngo akunda kwiga cyane indimi z’ahandi.

Agira ati “Ndareba ngafata umwanya wo kwiga, ngakoresha ingufu zanjye cyane. Aho ngiye, binsaba kumva cyane urwo rurimi ngafata akantu kamwe ku kandi nkandika buri kantu ku buryo mbasha kumenya ibyanditswe akenshi binsaba umunsi umwe cyangwa indi mike.”

Umuririmbyi wo mu Rwanda uzakorana iyo ndirimbi na Joss Stone ntaramenyekana.

Gusa ariko uwitwa Karengera Eric, umwe mu bateguye igitaramo cy’uwo muririmbyi wo mu Bwongereza, avuga ko yakunze umuhanzi Mike Kayihura.

Agira ati “Yumvise ibihangano bya Mike Kayihura aranyurwa gusa hari abandi bahanzi azahitamo umwe, barimo Deo Munyakazi ndetse na Liliane Mbabazi, bibaye byiza n’abandi ku giti cyabo bakabimusaba byanshimisha.”

Joss Stone yatsindiye ibihembo bikomeye ku isi birimo Grammy Awards
Joss Stone yatsindiye ibihembo bikomeye ku isi birimo Grammy Awards

Joss Stone, ufite imyaka 30 y’amavuko yatangiye kumenyekana mu mwaka wa 2003. Yaririmbye indirimbo zakunzwe zirimo iyitwa “You Had Me” na “Right To Be Wrong”.

Muri iyo myaka yose amaze aririmba yatsindiye ibihembo umunani bikomeye ku rwego rw’isi birimo kimwe cya “Grammy Awards” na bibiri bya “BRIT Awards”.

Igitaramo azakorera mu Rwanda kiri muri gahunda ye akora yo kuzenguruka hirya no hino ku isi akora ibitaramo.

Bimwe mu bihugu byo muri Afurika amaze gukoreramo ibitaramo kandi agakorana indirimbo n’abaririmbyi baho birimo Kenya, Mozambique, Togo, Benin na Cameroon. Afite gahunda yo kujya mu bihugu 196.

Joss Stone azataramira i Kigali muri Kamena 2017
Joss Stone azataramira i Kigali muri Kamena 2017

Karengera, uri mu bategura icyo gitaramo avuga ko kiri mu bwoko bw’ibyitwa “Unplugged”, umuririmbyi acuranga gitari, aririmba akikijwe n’abantu.

Ati “Iki gitaramo kizaba abantu bamukikije arimo gucuranga gitari, mu buhanga bwe ntagereranywa mu kuririmba no gucuranga. Bizaba bimeze nk’aho uri mu gitaramo wicaye iwawe mu ruganiriro, ni umwe mu bahanzi bubashywe cyane kuri iyi isi.”

Nyuma yo gutaramira mu Rwanda azahita ajya muri Malawi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka