Umuririmbyi Papa Wemba yapfuye urw’amarabira

Umuririmbyi w’Umunyekongo wamamaye cyane, Papa Wemba w’imyaka 66 y’amavuko, yitabye Imana kuri iki Cyumweru, tariki 24 Mata 2016 aguye ku rubyiniro i Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Papa Wemba wari witabiriye iserukiramuco ry’umuziki rizwi nka “Festival des Musiques Urbaines d’Anoumabo (Femua)” i Abidjan, yarabiranye yitura hasi ari ku rubyiniro imbere y’imbaga, bamujyana kwa muganga ariko nyuma gato Radio Okapi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), dukesha iyi nkuru, itangaza ko yitabye Imana.

Umuririmbyi Papa Wemba yapfuye.
Umuririmbyi Papa Wemba yapfuye.

Uyu muririmbyi Jules Shungu Wembadio wamamaye cyane ku izina rya Papa Wemba ni umwe mu bantu bakomeye cyane bubatse izina mu muziki wa kinyekongo, akaba yarashyize hanze indirimbo nyinshi guhera mu myaka ya 1970.

Hari benshi bamufata nk’uwahanze injyana ya “Rumba”, abandi bakavuga ko nubwo yaba atari we wayihanze, yabaye imwe mu nkingi za mwamba zayo kandi akaba umuririmbyi wabashije kugeza iyi njyana ku rwego mpuzamahanga.

Iyi njyana ya Rumba ikaba ari yo yahaye umwihariko ukumenyekana kwa Papa Wemba, kabone nubwo yaririmbaga mu zindi njyana nka Rock, Ndombolo n’izindi.

Mu 1969, Papa Wemba yabaye umwe mu bashinze itsinda ry’abanyamuziki “Zaïko Langa Langa” ryamamaye cyane muri Zaïre no muri Afurika mu myaka ya 1970 kugeza mu 1974.

Yaje kuva muri iri tsinda mu 1974, ashinga “Isifi Lokolé”, nyuma arivamo ashinga irye bwite “Viva La Musica” rifite n’inzu y’ihuriro ry’abanyamuziki (label) mu mwaka wa 1977. Guhera ubwo, iyo nzu ni na yo yakomeje kumufasha mu rugendo rw’umuziki we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

RIP PAPA WEMBA

emmy yanditse ku itariki ya: 24-04-2016  →  Musubize

que son ame ce repose en paix vieux nabiso et la terre de nos ensetre le sois douce

fera yanditse ku itariki ya: 24-04-2016  →  Musubize

Paix a son AME Papa Wemba.Ndamwibuka Turi kum we mu ndege de Douala a Nairobi. c’est in monument se la musique qui tombe . baragiye back Franco,Pepe Kale ,Madilu..none nta Mzee?

atangana yanditse ku itariki ya: 24-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka