Akon agiye kugaruka mu Rwanda
Akon, umuririmbyi wo muri Amerika (USA) ufite inkomoko muri Senegal agiye kuza mu Rwanda kwitabira “Youth Connekt Africa Summit" izaba tariki 19 -21 Nyakanga 2017.

Akon, ubundi witwa Aliaume Damala Badara Thiam, yaherukaga mu Rwanda mu myaka ibiri ishize mu mushinga we wo kugeza amashanyarazi henshi mu gihugu.
Amakuru yo kwitabira "Youth Connekt Africa Summit" kwa Akon yemejwe na Njoya Tikum, umuyobozi ushinzwe kurwanya ruswa mu ishami ry’umuryango wa bibumbye ryita ku iterambere (UNDP) abinyujije ku rubuga rwe rwa “Twitter”.
UNDP, umufatanyabikorwa wa Youth Connekt Africa, niyo yatumiye Akon. Nyuma yo ku mutumira Akon nawe yemeye kwitabira ubwo butumire ku buryo hatagize igihinduka mu minsi iri imbere yaba ari mu Rwanda.
Akon naza mu Rwanda azaba ari kumwe n’abandi bantu banyuranye barenga 1500 nabo bazitabira “Youth Connekt Africa Summit”.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu 14 byo muri Afurika Akon ateganga kugezamo umushinga we w’amashanyarazi uzacanira abarenga Miliyoni 600.
Jack Ma, umuherwe wo mu Bushinwa watangije urubuga rwa interineti rukorerwho ubucuruzi rwitwa “Alibaba”, nawe ategerejwe i Kigali muri Youth “Connekt Africa Summit”.
Biteganijwe ko mu bazitabira harimo abayobozi b’ibigo bikomeye byo hirya no hino muri Afurika, abahanzi, ba rwiyemezamirimo bakomeye n’abandi bantu banyuranye bakomeye.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ESE INDIMBOZE TWAZIBONA
Akon turamwishimiye! Arakaza neza!! Kandi iyi nama ya youth connekt yazagira ibyo idusigira nkurubyiruko byumwihariko.