Umuraperi Riderman n’umugore we babyaye impanga

Mu gihe byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko umuhanzi Gatsinzi Emery uzwi ku izina rya Riderman yaba yarabyaye abakobwa b’impanga, yashyize arabyemeza abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Yagize ati “Mu buzima tugira inzozi tukifuza kuzigeraho, gusa hari n’ibitangaza Imana idukorera bigasa no kuzikabya nyamara ari ubuntu bw’Imana burenze ukwifuza kwa muntu.”

Bivugwa ko izi mpanga yazibyaye ku wa 13 Kamena 2021 akaba agize abana batatu imfura yabo ikaba ari umuhungu.

Muri 2015 nibwo uyu muraperi Riderman yashakanye na Miss Agasaro Nadia Farida, byaje bitunguranye kubera urukundo rwari rumaze igihe yari afitanye na Assinah.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

nibyizape!!abananabaziranenge naho ibyo uvugako atashakanye nuwobakundanagambere ibyoimananiyoizabimwibariza

joel yanditse ku itariki ya: 24-08-2021  →  Musubize

Aba Stars ntabwo ari abantu beza.Bakunda guhemukira abakobwa babanye.Riderman yabanye na Assinah imyaka irenga 8,aramuta.Nta kabuza ko baryamanaga.Niyo mpamvu abakobwa bamwe biyahura kubera abahungu babahemukira.Tekereza kuryamana n’umuntu akubeshya ko agukunda,yarangiza akaguta.Biraryana kandi bibabaza Imana cyane.Ni ubuhemu bukomeye.

karamu yanditse ku itariki ya: 23-06-2021  →  Musubize

Uyu muhungu yahemukiye undi mukobwa babanye igihe kinini.Aramuta afata uyu mukobwa wigaga muli Mount Kenya University.

butera yanditse ku itariki ya: 23-06-2021  →  Musubize

Nibonkwe nibonkwe.Bagize abana 3.Nta gushidikanya ko Kubyara abana aribyo bintu bidushimisha kurusha ibindi.Byerekana ko Imana yaturemye idukunda cyane.Ishaka ko duhora twishimye.Ikibabaje nuko abenshi muli twe,aho kuyishimira,bakora ibyo Imana itubuza.Bariba,barica,barabeshya,barasambana bakabyita gukundana,bararwana mu ntambara,barya ruswa,bakora amanyanga menshi,etc…Kugirango isi izabe Paradizo,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa nkuko Ijambo ryayo rivuga.Ibyo bizaba ku munsi wa nyuma bibiliya yita Armageddon ushobora kuba uri hafi.

bihoza yanditse ku itariki ya: 23-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka