Umuraperi Kendrick Lamar ategerejwe mu gitaramo i Kigali
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rufatanyije na Global Citizen ndetse na PGLang, batangaje ko u Rwanda rugiye kuberamo igitaramo cyiswe ‘Move Afrika: Rwanda’ kizataramamo umuraperi w’icyamamare, Kendrick Lamar Duckworth.

Iki gitaramo kizabera muri BK Arena tariki 06 Ukuboza 2023, kikazanaririmbamo abandi bahanzi batandukanye bo mu Karere bazamenyekana mu bihe biri imbere.
Muri ibyo birori kandi hazagaragaramo ubukangurambaga bugamije kurengera abaturage mu gusaba byihutirwa ko abayobozi b’isi bafata iya mbere mu gushakira umuti ibibazo bibangamiye umugabane wa Afurika.
Muri ubwo bukangurambaga, bimwe mu bibazo by’ingenzi bizagaragazwa harimo, inkunga mu rwego rw’ubuzima, hibandwa cyane cyane ku bagore n’abakobwa; gukemura ikibazo gihangayikishije Isi ku ihindagurika ry’ikirere n’ingaruka zacyo ku kwihaza mu biribwa; ibibazo byo kuba ikiragano kizaza kidahabwa amahirwe mu rwego rw’ubukungu no gushishikariza abaturage kurushaho kubigiramo uruhare.
‘Move Afrika’ igamije guha imbaraga abatuye umubumbe mu kugaragaza ubusumbane buri mu guhanga imirimo no kwihangira imirimo kuri ba rwiyemezamirimo b’ejo hazaza by’umwihariko ku mugabane wa Afurika.
Iki gikorwa kandi kigamije no kugaragariza Isi ibyiza by’umugabane wa Afurika. Ibi birori bigamije no kuzamura ishoramari mu baturage b’uyu mugabane, guhuza abahanzi, abacuruzi, ibigo ndetse n’abakozi, kandi bitange amahirwe yo guteza imbere ubumenyi ku murimo hatangwa n’amahugurwa.
Ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB ibi bitaramo bya “Move Afrika: Rwanda” biteganyijwe ko bizajya bibera i Kigali buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere. Biteganyijwe ko ibi bikorwa ngarukamwaka bizajyana no kongera umubare w’ibihugu bizajya biberamo.
Ohereza igitekerezo
|