Umuraperi Karigombe yashyize hanze EP yise ‘Ibyuya Byanjye’

Umuraperi Steven Munyurangabo uzwi cyane nka Siti True Karigombe, akaba umwe mu bamaze igihe kandi bahagaze neza muri njyana ya Hip Hop Nyarwanda, yashyize hanze Extended Play (EP) nshya yise ‘Ibyuya Byanjye’.

Umuraperi Siti True Karigombe
Umuraperi Siti True Karigombe

Karigombe, ubwo yaganiraga na KT Radio, yavuze ko iyi EP igizwe n’indirimbo eshatu kandi za Hip Hop gusa ndetse ntawundi muhanzi bafatanyije.

Uyu muhanzi avuga ko mu ndirimbo zigize iyi EP, yazihaye umwihariko wo kuririmba nk’ibintu nabyo ashoboye cyane ndetse akanarapa nk’umuraperi wabyize kandi ubisonanukiwe kugirango ahe abafana be indyo yuzuye iri muri we.

Karigombe kandi Karigombe avuga ko kuba yarise iyi EP, Ibyuya Byanjye bijyana cyane n’inkuru yahurije hamwe muri izi ndirimbo eshatu zumvikanamo cyane urugamba, urukundo, no kwihangana bikunze kugora benshi.

Yagize ati, "Nayise ‘Ibyuya Byanjye’, kubera ibintu byinsi bikubiye mu ndirimbo eshatu ziriho kandi zihuriraho, ni ibyuya ubirira ibyo ukunda kandi ibyishimo ukuyemo bikakunyura nkawe ubwawe, cyangwa bitakunyura nabwo ukabyihanganira ahubwo ugategeraza igihe cyawe cy’ibyishimo."

Extended Play ya Karigombe, igizwe n’indirimbo eshatu ari zo Bo, Babby Rasta ndetse n’Ibyuya Byanjye yitiriye iyi EP. Amashusho y’izi ndirimbo, Karigombe avuga ko nayo ari mu mishinga yo gutangira kuyakora akazayashyira hanze vuba bidatinze.

Sit True Karigombe, ni umwe mu baraperi barangije mu ishuri rya muzika ryahoze ku Nyundo, iyi EP yashyize hanze ikaba ije ikurikira album yashyize hanze umwaka ushize yari ugizwe n’indirimbo 14 yise ’Ikirombe cya Karigombe’.

Umva imwe mu ndirimbo ‘Baby Rasta’ iri kuri iyi EP

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka