Umuraperi Gauchi yateguje Album ya mbere

Umuraperi akaba na rwiyemezamirimo, Gauchi The Priest yateguje abakunzi be Album ye ya mbere yise ’Collabo’, izaba igizwe n’ibihangano byinshi bigaruka ku buzima busanzwe abantu babamo.

Umuraperi Gauchi yateguje Album ya mbere
Umuraperi Gauchi yateguje Album ya mbere

Uyu muraperi yabikomojeho mu kiganiro cyihariye yagiranye na KT Radio, nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa ’Ubuzima’ izaba iri kuri iyo Album.

Gauchi the Priest ubundi witwa Mbabazi Innocent, agaruka ku ndirimbo ’Ubuzima’, avuga ko yagize igitekerezo cyayo nk’uburyo bwo guha abantu isomo ry’uko nta muntu ukwiye gufata ubuzima nk’aho ari ikintu cyo gukinisha.

Ati "Hari imvugo ngo, bamwe bashyingura abandi bashyingira, kugira ngo twibuke ko mu gihe tuba twishimye, hari n’abandi baba bababaye. Ni ukutwigisha ko nta kintu gihoraho bityo rero ibyishimo n’agahinda byose biba mu buzima, kandi byose bigira isomo bidusigira.”

Gauchi akomeza avuga ko iyi ndirimbo abazayumva, bazasangamo ubutumwa bwibutsa buri wese ko ubuzima ari impano itangwa rimwe gusa.

Uyu muraperi yavuze ko yifuje gushyira hanze iyi ndirimbo mu rwego rwo guteguza abakunzi be Album nshya izaba yitwa ’Collabo’, izaba igizwe n’indirimbo zitanga ubutumwa bugaruka ku buzima bwa buri munsi abantu babamo.

Yagize ati “Iyi Album nshya ndashaka kwerekana ko umuziki atari ukuvuga gusa ibyishimo cyangwa ibihe byiza, ahubwo ari uburyo bwo gutekereza ku buzima bwacu bwa buri munsi, tugashishikarira gukora ibyiza, tukabana neza n’abandi.”

Gauchi akomeza avuga ko abantu bakwiye kumenya ko ubuzima ari impano bahabwa rimwe gusa, bityo bisaba ko bagakwiye kububamo bitwararika ariko kandi bagaharanira gukora neza, kugira ngo bazabone inkuru nziza zizabaherekeza.

Ati "Ubuzima ni impano abantu bahabwa rimwe gusa. Iyo ubuzima bukuvuyemo biba birangiye burundu. Ni yo mpamvu tugomba kububaho twitwararitse, tugirana urugwiro n’abandi, kuko ikintu cyose dukora kiba kizadukurikira. Iyo wagize neza, bishobora kukugarukira mu bundi buryo, naho wagize nabi bikakugarukaho nabwo.”

Gauchi avuga ko mu bihangano bye agiye gushyira hanze mu bihe biri imbere, intego afite ari ugutanga ubutumwa buganisha ku kubaka umuryango Nyarwanda n’Isi muri rusange.

Iyi ndirimbo ’Ubuzima’ yakozwe na Evydecks mu buryo bw’amajwi, naho amashusho akorwa na AB Godwin.

Reba indirimbo Ubuzima ya Gauchi:

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka