Umuraperi AKA wo muri Afurika y’Epfo yishwe arashwe

Umuraperi w’icyamamare wo muri Afurika y’Epfo, Kiernan Jarryd Forbes (AKA), yitabye imana arasiwe ku muhanda wa Florida i Durban.

Kiernan Jarryd Forbes (AKA) witabye Imana
Kiernan Jarryd Forbes (AKA) witabye Imana

Uyu muhanzi umuhanda wa Florida yarasiweho mu ijoro ryo ku wa gatanu, habarizwa uruhererekane rw’utubari ndetse n’utubyiniro, aho bivugwa ko yari afite igitaramo cyo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko.

AKA w’imyaka 35, Polisi ya Durban yatangaje ko yishwe arashwe inshuro esheshatu mu gatuza, ubwo yari ahagaze hanze ndetse ko abishe uyu muhanzi w’icyamamare bari mu modoka.

Urupfu rwe kandi rwemejwe n’umuryango we, mu itangazo washyize kuri Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Iri tangazo rigira riti "Ni agahinda gakomeye ko kubamenyesha urupfu rw’umuhungu wacu."

Umuryango we wakomeje uvuga ko utegereje icyo iperereza rya Polisi rizatangaza kuri uru rupfu rwa AKA.

Amakuru yatangajwe n’inzego z’umutekano ni uko AKA yarasanywe n’umurinzi we ndetse n’undi muntu bitabashije guhita bimenyekana uwo ari we, bose bakaba bitabye Imana.

Urubuga rwa IOL rwo muri Afurika y’Epfo rwatangaje ko umuraperi AKA yari ahagaze hanze ya Wish Restaurant, ubwo yaraswaga ndetse abamurashe bakaba bari mu modoka ebyiri zitahise zimenyekana.

AKA yagombaga kuririmbira mu kabyiniro kari i Durban kitwa, YUGO, aho byari byitezwe ko ataramira abakunzi be mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’amavuko yari afite kuri uyu wa gatandatu.

Uyu muhanzi wavukiye i Cape Town, yitabye Imana afite gahunda yo kumurika album ye nshya ‘Mass County’ tariki 27 Gashyantare uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ntakundi aka twa kundaga imiziki yee ark sbisi bara mudu twaye imana ikomeze imworohereze rest in paradaise aka

Itangishaka Maurice yanditse ku itariki ya: 17-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka