Umuramyi Theophile Twagirayezu yagarutse mu muziki nyuma y’imyaka 15 awuhagaritse
Theophile Twagirayezu nyuma y’imyaka 15 ahagaritse umuziki, yawugarutsemo ahita asubiramo imwe mu ndirimbo ze yakoze mu bihe byashize yise ‘Iri Maso’ yaririmbanye n’abanyeshuri biganaga muri St André.
Theophile Twagirayezu yatangiye umuziki mu 2006 ndetse ni na bwo yasohoye indirimbo ya mbere. Gusa ntiyatinze kuko yahise awuhagarika nyuma y’imyaka 2 gusa kubera izindi nshingano.
Mu kiganiro yagiranye na Kt Radio, yavuze ko ubu agarutse mu muziki wo guhimbaza Imana kandi anishimira urwego awusanzemo, kuko wajemo abahanzi b’abahanga byumwihariko mu muziki w’umwimerere.
Ati: “Abahanzi nyarwanda basigaye ari abahanga mu gukora umuziki w’umwimerere kandi b’ingeri zitandukanye abakuru ni abato”.
Muri byinshi yasanze byarahindutse muri uyu muziki uhimbaza Imana, harimo no kuba abawukora uyu munsi usigaye ubatunga nyamara cyera ku gihe cye, bitarabagaho, barabikoraga gusa nk’ababikunda
Ati “Uyu munsi ni uko usigaye utunze abantu (Business) ku buryo bugaragara. Icya gatatu, umuziki nyarwanda usigaye ugera no mu bindi bihugu byo mu Karere n’ahandi.”
Yavuze ko nubwo hari hashize imyaka 15 adakora indirimbo ariko yakomeje ibindi bikorwa birimo no kuyobora kuramya no guhimbaza.
Ati “Nahagaritse gukora indirimbo mu 2008, ubundi nkayobora kuramya no guhimbaza rimwa na rimwe, byaterwaga n’akazi mbifatanya n’amasomo”.
Icyakora avuga ko hakenewe gukomeza gufasha abahanzi kubona ubufasha bujyanye n’amikoro kugirango umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana urusheho kugera ku rwego mpuzamahanga.
Theophile Twagirayezu, yahagaritse gukora umuziki amaze gukora indirimbo 2 harimo “Iri maso” yaririmbanye n’abanyeshuli biganaga muri St Andre ndetse na “Ngwino umare inyota” yaririmbanye na Angelique.
Reba indirimbo ye yise “Iri Maso”:
Ohereza igitekerezo
|