Umunyamuziki Trackslayer yaciwe amande azira kutubahiriza amabwiriza yo gukumira COVID-19

Nshuti Peter uzwi ku izina rya Trackslayer usanzwe akora akazi ko gutunganya umuziki (Producer), yaciwe amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50, azira kutubahiriza amabwiriza ya Leta yo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.

Producer Trackslayer yaciwe amande y'ibihumbi 50 (Photo:Internet)
Producer Trackslayer yaciwe amande y’ibihumbi 50 (Photo:Internet)

Trackslayer yafatiwe i Gikondo mu Mujyi wa Kigali kuwa kabiri tariki 24 Werurwe 2020, ubwo yari atwaye imodoka yerekeza ku nzu atunganyirizamo imiziki (studio), mu gihe abantu basabwe kuguma mu ngo no kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Uyu munyamuziki yemeye ko yakosheje, ndetse avuga ko na we ari umuturage ugendera ku mategeko, kandi ko agiye gushishikariza n’abamukurikira kwirinda Coroinavirus.

Yagize ati “Ni byo. Narenze ku mategeko n’amabwiriza, ariko ntibizongera kandi nemeye kubyirengera. Ngiye gushishikariza abankurikira kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus”.

Akimara gufatwa, imodoka ye yari ibaye ifungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gikondo kugeza amaze kwishyura amande y’ibihumbi 50.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu bazafatwa barenga ku mabwiriza yashyizweho na Leta agamije kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, bazabihanirwa.

Trackslayer ni umwe mu batunganya umuziki bazwi cyane hano mu Rwanda. Izina rye ryamenyekanye cyane ubwo yakoranaga n’abaririmbyi b’injyana ya Hip Hop, mu nzu itunganyirizwamo imiziki yitwa ‘Touch records’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka