Umunyamuziki Manu Dibango yishwe na COVID-19

Umunya Cameroun N’djoke Dibango wamenyekanye ku izina rya Manu Dibango, wamenyekanye cyane mu gucuranga saxophone ndetse no kuririmba injyana ya Jazz, yapfuye muri iki gitondo cyo kuwa kabiri tariki ya 24 Werurwe 2020, azize icyorezo cya COVOD-19.

Manu Dibango yapfuye azize Coronavirus (Photo:Internet)
Manu Dibango yapfuye azize Coronavirus (Photo:Internet)

Itangazo ribika Dibango w’imyaka 86, ryanyujijwe ku rubuga rwe rwa Facebook.

Imihango yo kumushyingura iritabirwa n’abantu bake bitewe n’ibihe biriho, ariko kumwibuka n’imbaga nyamwinshi bizakorwa nyuma.

Kuri ubu abifuza kwifatanya n’umuryango we batanga ubutumwa, babunyuza ku rubuga rwa [email protected].

N’djoke Dibango wamenyekanye ku izina rya Manu Dibango, yavutse mu 1933 avukira i Douala muri Cameroun mu muryango w’abakirisitu b’abaporotesitanti. Yakuze yumva umuziki mwinshi kandi utandukanye.

Mu 1949, Manu Dibango yagiye kwiga mu Bufaransa, aho yahuriye n’umuziki utandukanye n’uwo yari amenyereye harimo n’uw’Abanyamerika.

Hamwe n’amasomo yabonaga ko adafite ubumenyi ngiro, yahise ahindukirira umuziki aho yize gucuranga piano, harmonica, ariko by’umwihariko aza gukomereza kuri saxophone.

Yakoze umuziki mu Bufaransa ndetse n’i Buruseli mu Bubiligi, aho yahuriye n’abandi bahanga bagombaga gucuranga mu gitaramo cyarimo impirimbanyi za politike nka Lumumba Patrice.

Mu magambo ye yagize ati "Uwagombaga gucuranga saxophone ntirayi ahari, mfata umwanya we".Muri icyo gitaramo yacuranze indirimbo ’Independence chacha’, imwe mu zamumenyakanishije mu ruhando mpuzamahanga.

Mu 1972, Manu Dibango yakoze indirimbo yise ’Soul Makossa’ ayiririmbira mu gikombe cy’Ibihugu cya Afurika CAN cyariho kibera muri Cameroun ku nshuro ya mbere.

Umunyamerika wavangaga imiziki (DJ), yaje kuyumva ayicuranga kuri radio y’abirabura irakundwa cyane iza no gusubirwano n’abandi bahanzi benshi harimo Michael Jacksom ndetse na Rihanna.

Abibajijweho yagize ati "Byaranshimishije kuba abandi barayisubiyemo, kuko wigana icyo ukunze. Igihe kirekire nibwiraga ko ari twe (Abanyafrika) twumva Abanyamerika ariko icyo gihe nabonye ko na bo batwumva".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niyigendere.Ajyanye na mugenzi we Aurlus Mabele wo muli Congo-Brazza nawe wishwe na Coronavirus ejobundi.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

munyemana yanditse ku itariki ya: 24-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka