Umunsi w’abahanzi muri iki gihe cyo kuguma mu rugo

Muri iki gihe cyo kuguma mu rugo hirindwa icyorezo cya COVID-19, abahanzi nyarwanda ni bamwe mu batorohewe no kuguma mu mazu yabo, ndetse bamwe bavuga ko iminsi yivanze ku buryo batakimenya n’amatariki.

Mu kiganiro kirekire Jay Polly yagiranye na Kigali Today, yagize ati “Ubuzima ubu bwabaye ubwo kwikinira n’umwana, ubundi ngasoma ibitabo, cyangwa nkiyicarira muri salon ngakoresha Telephone nganira n’abantu nanareba televiziyo.”

Jay Polly avuga ko kuva yatangira kuguma mu rugo, asigaye aryama atinze cyane ku buryo hari n’igihe ajya kubona akabona saa cyenda z’ijoro zirageze, ariko ngo no kubyuka aratinda kenshi ngo abyuka saa yine z’amanywa cyangwa saa tanu.

Jay Polly avuga ko uretse gusoma ibitabo, anyaruka akanasenga, akanitekerezaho.

Jules Sentore we yabwiye Kigali Today ko bimugoye cyane ku buryo atunzwe no kwirebera ibyandikwa kuri Internet akanareba Filimi.

Yagize ati “Ntunzwe na Filimi wangu na YouTube wangu.”

Uyu muhanzi avuga ko amasaha yivanze cyane ku buryo atakibasha kumenya uko umunsi we uteye, kuko aryama bitewe n’igihe ibitotsi biziye, akanabyuka igihe aboneye, ngo nta gahunda ihamye yavuga ko agenderaho muri iki gihe.

Jules Sentore na we avuga ko anafata akanya agasenga, kuko muri ibi bihe udasenze ngo wanagira ibibazo byo mu mutwe.

Baad Rama uyobora inzu ya The Mane akanashingwa inyungu za Queen Cha na Marina, yavuze ko atagira igihe cyo kubyukira cyangwa icyo kuryama kuko ngo ibi byose umuntu abipanga ari uko afite izindi gahunda ashaka ko zijya ku murongo.

Yagize ati “Nta saha ngira yo gusinzira, iyo nsinziriye nyine ni ibyo. Hari igihe nsinzirira mu ntebe zo muri salon cyangwa nkanasinzirira hanze bitewe n’aho udutotsi tumfatiye, nakanguka ngakomeza kuba ndi aho nyine.”

Baad Rama yongeyeho ko ubuzima bwo kuguma mu rugo bumugora ariko ngo yahisemo kudasohoka, kuko gusohoka ari byo bibi bishobora kwanduza no gukwirakwiza icyorezo.

Ati “Mpitamo rero kuguma mu rugo ngategereza ikizaba nyuma, kuko nanjye kimwe n’abandi sinzi igihe ikibazo kizakemukira.”

Baad Rama avuga ko ikintu akora kenshi mu rugo ari ugusenga, no kwitekerezaho agerageza no gutekereza uko akazi ke kazasubira ku murongo igihe ibi bizaba birangiye.

Ishimwe Clement uyobora inzu ya Kina Music, we avuga ko ashobora gukorera ibintu bike mu rugo, ariko ngo akorerayo nka 20% gusa.

Asobanura uko gahunda ye y’umunsi iba iteye. Yagize ati “Mu gitondo ni ukubyuka tugafata amafunguro ya mu gitondo hamwe n’umuryango, nkakina n’umukobwa wanjye kugeza saa sita, tugafata amafunguro, guhera nka saa munani nkakora akazi kuri computer kugeza nka 4:30pm ubundi nkareba movies cyangwa se gukina Playstation kugeza nka 23h00.”

Uretse aba bahanzi bavuze byinshi ku buzima bwabo muri iyi minsi ya COVID-19, hari n’abandi barimo Bruce Melodie uvuga ko amasaha ye menshi aba arimo akina n’umwana we w’umukobwa, ariko nyuma ya saa sita agakora imyitozo ngororamubiri. Naho Senderi we avuga ko muri iyi minsi yize guteka no kugura amasafuriya n’ibindi bikoresho byo mu gikoni, na we amasaha menshi akaba ayamara ari kuganira n’abantu kuri Whatsapp.

Abahanzi benshi bavuga ko hari amasaha agera bakabura icyo bakora, ariko bagashishikariza Abanyarwanda kuguma mu nzu zabo kuko ngo nibubahiriza aya mabwiriza bazasubira mu buzima busanzwe bidatinze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka