Umuhanzikazi Zuchu agiye guhatanira ibihembo bya ’MTV Europe Music Awards 2022’

Umuhanzikazi w’icyamamare ukomoka muri Tanzaniya Zuhura Othman Soud uzwi cyane ku izina rya Zuchu, yashyizwe mu bahatanira ibihembo bya MTV Europe Music Awards 2022 (MTV EMA 2022).

Ni ku nshuro ya mbere Zuchu agiye guhatana mu bihembo bikomeye bya MTV Awards.

Uyu mukobwa wakoze indirimbo yakunzwe yitwa ’Sukari’ ni we muhanzi wenyine wo muri Afurika y’Iburasirazuba ugiye guhatanira ibihembo bya MTV EMA 2022.

Zuchu azahatanira iki gihembo mu cyiciro cya ’Best African Act award’, ahanganye n’abandi bahanzi b’ibyamamare muri Afurika barimo Abanya-Nigeria Burna Boy, Ayra Starr na Tems, ndetse na Musa Keys wo muri Afurika y’Epfo ndetse n’umuhanzi wo muri Ghana witwa Black Sherif.

Urutonde rw’abahatanira ibi bihembo rwatangajwe ku rubuga rwa interineti rwa MTV Europe ku wa Gatatu ttariki 12 Ukwakira 2022, ndetse abafana bahise bafungurirwa umwanya wo gutangira gutora.

Itangazo ryashyizwe kuri uru rubuga rivuga ko MTV EMA 2022 izaba ku ya 13 Ugushyingo 2022, mu mujyi wa Düsseldorf mu Budage. Biteganijwe kandi ko ibirori bizatambuka kuri MTV mu bihugu birenga 170.

Bizaba bibaye ku nshuro ya gatandatu u Budage bwakira ibi birori.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka