Umuhanzikazi Vumilia Mfitimana yateguye igitaramo yitiriye indirimbo ye ‘Nyigisha’
Vumilia Mfitimana, umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo zihimbaza Imana, usengera mu Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi, yateguye igitaramo ‘Nyigisha Live Concert’ yitiriye indirimbo ye ‘Nyigisha’ iri mu zo yasohoye zakunzwe cyane.
Nyuma yo gukora ibihangano bitandukanye, ndetse abantu bakamwereka ko babikunze cyane, yateguye igitaramo cya mbere kizabera muri Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisti ya Kigali (UNILAK) ku cyicaro cyayo i Kigali, ku Isabato tariki 04 Gicurasi 2024.
Ubusanzwe Vumilia Mfitimana abarizwa mu Itorero rya Cyizi, mu Karere ka Huye mu Murenge wa Maraba mu Ntara y’Amajyepfo, akaba asanzwe atuye i Nyanza mu Majyepfo kubera akandi kazi ahakorera.
Yasobanuye ko impamvu igitaramo yahisemo kugikorera i Kigali, ari mu rwego rwo korohereza abazacyitabira.
Yagize ati “I Kigali urebye ni hagati mu mutima w’u Rwanda, kandi hari abazacyitabira baturutse hirya no hino mu bice bitandukanye, hari n’abazava mu bindi bihugu baje muri icyo gitaramo, hari n’abo namaze kumenya bageze mu Rwanda bavuye i Goma, i Burundi, hari n’abari mu nzira bava i Kampala muri Uganda. Ni ikintu cyiza, kandi nizeye ko n’abari hafi mu Rwanda bazaza, rero kujyana iki gitaramo mu Ntara byari ibintu bitoroshye.”
Kuba kwitabira iki gitaramo ari ubuntu nyamara haba hakenewe ubushobozi mu myiteguro ndetse no mu gukora ibihangano, Vumilia asobanura ko babigize ubuntu mu rwego rwo gufasha abakunda indirimbo ze ariko badafite ubushobozi.
Ati “Twabikoze mu rwego rwo kunganirana. Hari abantu bakunda indirimbo zanjye batoroherwa no kubona ibiryo, usibye no kuvuga ngo baragura itike baze mu gitaramo. Abo twabatekerejeho turavuga tuti reka tubabohore bazaze mu gitaramo ku buntu, kuko n’ubundi iwacu mu Badiventiste inkunga basanzwe bazitanga kandi baninjiye ku buntu. Umuntu ufite umutima wo kunshyigikira ntabwo azagenda adahawe umwanya, ariko na ba bandi badafite ubushobozi bwo kugura itike babone ayo mahirwe.”
Vumilia Mfitimana avuga ko yatangiye umuziki bya nyabyo mu mwaka wa 2020, ariko mu gihe yagombaga gukora cyane, hahita haduka icyorezo cya COVID-19, iki gitaramo kikaba ari cyo cya mbere.
Yishimira ko ibihangano bye benshi bamweretse ko babikunze cyane, mu gihe nyamara nta bikorwa binini nk’ibitaramo arakora.
Ibihangano bye abinyuza ku muyoboro we wa YouTube witwa ‘Vumilia Official’ muri byo hakaba harimo indirimbo yise ‘Nyigisha’ imaze kurebwa inshuro zisaga Miliyoni imwe n’ibihumbi 200.
Muri rusange amaze gusohora indirimbo 30, harimo iyitwa Isi ibaga nta kinya, Amahoro, Na n’Ubu, bya bindi, Izahabu, Izabukuru, Iyaba, Igitondo, Nyigisha (ari na yo yitiriwe iki gitaramo), n’izindi, muri zo izifite amashusho ni 11.
Kuri ubu indirimbo ‘Nyigisha’ iri mu zakunzwe cyane, yamaze kuyikora bundi bushya mu rurimi rw’igiswahili ayita ‘Nifundishe’ mu rwego rwo gufasha abamweretse ko bakunda ibihangano bye batumva Ikinyarwanda ariko bumva Igiswahili.
Muri rusange abakunda ibihangano bye arabizeza ko abafitiye ibyiza byinshi muri icyo gitaramo ku itariki 04 Gicurasi 2024. Ati “Nzishimira kubana na bo, nzishimira kubabona baje tugafatanya guhimbaza Imana.”
Iki gitaramo kizaririmbamo andi makorali arimo The Way Of Hope y’i Remera mu Mujyi wa Kigali, Korali Ababimbuzi yo ku Muhima, Intwari za Kristo y’i Kigombe mu Majyaruguru n’iyitwa Hope in Christ Singers yo muri Kicukiro. Hazaba hari kandi umuhanzi Phanuel Bigirimana, ndetse na Muhimpundu Anne benshi bakunze mu ndirimbo ‘Ntacyo Ngushinja’.
Reba indirimbo ‘Nyigisha’ mu Kinyarwanda no mu Giswahili
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|