Umuhanzikazi Tina Turner yitabye Imana ku myaka 83

Umuhanzikazi Tina Turner, wamamaye mu njyana ya Rock’n Roll yitabye Imana afite imyaka 83, nyuma y’uburwayi yari amaranye igihe.

Uyu mugore yari amaze igihe ubuzima butameze neza, nyuma yaho muri 2016 bamusanganye kanseri yo mu mara, ndetse mu 2017 yaje guhindurirwa impyiko.

Turner afatwa nk’umwe mu bagore b’abirabura bagize uruhare rukomeye mu kuzamura injyana ya rock’n’roll.

Tina Turner watangiye umuziki afashwa n’umugabo we, Ike Turner, nyuma y’imyaka 20 baje gutandukana ndetse atangira urugendo rwe rwa muzika ku giti cye, rwatumye afatwa nk’umunyabigwi mu njyana ya pop mu myaka ya za 1980 nyuma ya alubumu ye yise ‘Private Dancer’.

The Guardian dukesha iyi nkuru yatangaje ko urupfu rw’uyu munyabigwi, rwatangajwe na Bernard Doherty mu butumwa yashyize ahagaragara, ku wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023.

Yagize ati “Tina Turner, ‘Umwamikazi wa Rock’n Roll’ yapfuye mu mahoro afite imyaka 83, nyuma y’uburwayi yari amaranye igihe aho yari mu rugo rwe i Kusnacht hafi ya Zurich, mu Busuwisi. Isi itakaje umunyabigwi wa muzika ndetse n’intangarugero.”

Tina Turner wamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa ‘What’s Love Got to Do With It?’, yavukiye ahitwa Mae Bullock ku ya 26 Ugushyingo 1939, akurira i Nutbush, muri Tennesse. Yatangiye kugaragaza impano ye akiri muto ubwo yari muri korali.

Turner yatangaje ko ahagaritse urugendo rwe rwa muzika mu 2000, umwaka umwe nyuma yo gushyira hanze alubumu ye ya nyuma, ‘Twenty Four Seven’, n’ubwo mu 2008 yaje kwitabira ibihembo bya Grammy afatanya na Beyonce ku rubyiniro, ubwo yanizihiza imyaka irenga 50 yari amaze akora umuziki.

Muri 2020, indirimbo ye ‘What’s Love Got to Do With It?’ yashyize hanze mu 1984, yaje gusubirwamo n’umwe mu bagabo batunganya umuziki, Kygo, wo muri Norvege ndetse ishyirwa ku rutonde rwa UK Top 40, nk’indirimbo yakunzwe cyane mu myaka irindwi ikurikiranye.

Mu 2021, yashyizwe ku rutonde rw’ibihangange ruzwi nka Rock & Roll Hall of Fame.

Muri 2020, Turner aganira na The Guardian, yatangaje ko n’ubwo yari afite ibibazo bikomeye by’ubuzima, ariko imyaka 10 ya nyuma y’ubuzima bwe yamuberye iy’ibyishimo.

Tina Turner mu 2013, yanze ubwenegihugu bwa Amerika ahitamo ubw’u Busuwisi ari naho yari atuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka