Umuhanzikazi Tina Turner yari muntu ki?

Umuhanzikazi Tina Turner, ku mazina ye asanzwe nka Anna Mae Bullock; yavutse ku itariki 26 Ugushyingo 1939 mu mujyi wa Brownsville, Tennessee muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Tina Turner n'umugabo we Erwin Bach (2015)
Tina Turner n’umugabo we Erwin Bach (2015)

Yitabye Imana ku itariki 24 Gicurasi 2023 azize uburwayi ku myaka 83 mu mujyi wa Küsnacht mu Busuwisi, aho yabanaga n’umugabo w’Umusuwisi Erwin Bach.

Nyakwigendera Tina Turner, Umunyamerika ufite inkomo muri Afurika, yari amaze imyaka isaga 50 mu buhanzi bw’umwuga, yatangiriye mu njyana za ‘rhythm-and-blues, soul na rock.

We n’umugabo we wa mbere, Ike Turner, mu 1991 bahawe igihembo cyo kwinjira mu ruhando rw’abahanzi b’injyana ya Rock and Roll b’ibihe byose, igihembo kizwi nka Rock and Roll Hall of Fame.

Tina Yatangiye umwuga w’ubuhanzi ahagana mu 1950, afatanyije na Ike Turner mu itsinda ryitwaga Kings of Rhythm, asohora indirimbo ye ya mbere (A fool in love) mu 1958, icyo gihe bamwitaga little Ann.

Yatangiye kuririmba mu ruhame yitwa Tina Turner mu 1960, ubwo itsinda ry’umugabo we ryafataga izina rya The Ike & Tina Turner Revue.

Tina na Ike Turner n'abana babo bane ahagana mu 1970
Tina na Ike Turner n’abana babo bane ahagana mu 1970

Indirimbo zabo zakunzwe cyane muri iyo myaka harimo iyitwa A Fool in Love, River Deep – Mountain High (1966), Proud Mary (1971) na Nutbush City Limits (1973), indirimbo Tina Turner yahimbiye umujyi akomokamo.

We n’umugabo we bashakanye mu 1962 ariko umubano wabo utangira kumera nabi mu 1971, kugeza mu 1976 ubwo umugabo we yatangiraga kumukorera ihohotera haba ku mubiri no mu bitekerezo amushinja kwitwara nabi, hanyuma mu 1978 batandukana bafitanye abana bane.

Nyuma yo gutana na Ike Tuner, Tina Turner yagerageje gukomeza akazi k’ubuhanzi atangira kuririmba mu ruhame ahagana mu 1980, ndetse aramamara cyane kurusha igihe yari akiririmbana n’umugabo we.

Indirimbo ye ya mbere amaze gutandukana n’umugabo (Let’s Stay Together), yayihimbye mu 1983 ikurikirwa na Private Dancer mu 1984, imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane ku isi kuko album ya gatanu iriho, yagurishijweho miliyoni zisaga 20 ihabwa n’ibihembo bya Grammy Awards bitatu; birimo icyahawe indirimbo What’s love got to do with it, yabaye indirimbo y’umwaka inamuhesha igihembo cy’umuhanzikazi w’indashyikirwa w’umwaka.

Ike Turner na Tina Turner (ahagana muri za 70)
Ike Turner na Tina Turner (ahagana muri za 70)

Tina Turner si muri muzika gusa yabaye indashyikirwa, no muri filimi yahagize ibigwi, kuko yakinnye muri filimi zitandukanye zirimo: Tommy (1975), Mad Max Beyond (1985) ari kumwe na Mel Gibson, Thunder dome (1985) na Last Action Hero (1993).

Tina Turner yagiye kwibera mu Busuwisi mu 1995, nyuma yo kubengukwa n’Umusuwisi witwa Erwin Bach, hanyuma bamaze gushakana mu 2013, abona ubwenegihugu bw’Ubusuwisi, ubw’Amerika arabureka burundu.

Tina Turner, atabarutse yari akiri kumwe n’umugabo w’Umusuwisi Erwin Bach, batigeze babyarana, mu gihe umugabo we wa mbere Ike Turner babyaranye abana bane; ariko babiri ntibakiriho, na we ariko yitabye Imana mu 2007 azize ibiyobyabwenge.

Tina Turner yanegukanye igihembo cya Grammy Award mu 2018 nk’umuhanzi wakoze akazi gakomeye mu buzima, hanyuma mu 2021 yinjizwa mu ruhando rw’abahanzi b’indashyikirwa mu njyana ya Rock and Roll Hall of Fame, nk’umuhanzi ukora ari umwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka