Umuhanzikazi Rose Muhando yageze i Kigali

Rose Muhando, umuhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya Imana, yamaze kugera i Kigali aho aje gutaramira Abanyarwanda bazitabira igitaramo azakorera kuri Canal Olympia ku i Rebero.

Rose Muhando i Kigali
Rose Muhando i Kigali

Akigera ku kibuga cy’indege cya Kanombe, yavuze ko aje gutaramira Abanyarwanda kandi ko azi ko bamukunda, ndetse ko na we abazaniye impamba izabashimisha.

Mu mafoto yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, yagaragaye yishimye ndetse ahabwa indabyo nk’ikimenyetso cy’uko ahawe ikaze mu Rwanda.

Icyo gitaramo giteganyijwe kuzaba kuri iki cyumweru tariki 6 Werurwe 2022, kizagaragamo abahanzi nka Theo Bosebabireba, Aline Gahongayire, Israel Mbonyi n’abandi benshi.

Uwo Munyatanzaniyakazi yamenyekanye mu ndirimbo nka Nibebe, Utamu wa Yesu, Yesu karibu kwangu n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikaze turamwishimiye ROSE MUHANDO

Hakizimana theo yanditse ku itariki ya: 6-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka