Umuhanzikazi Phiona yeruye ko iby’urukundo rwe na Mico kwari ugushaka kumenyekana gusa

Umuhanzikazi Phiona Mbabazi yatangaje ko nta rukundo rwigeze ruba hagati ye na Mico, ahubwo ko babikoze bashaka kuvugwa cyane.

Byavugwaga ko Phiona na Mico bari mu rukundo.
Byavugwaga ko Phiona na Mico bari mu rukundo.

Uyu muhanzikazi wamenyekanye cyane kubera irushanwa rya Tusker Project, yabitangarije muri Kt Idols, ikiganiro gitambuka kuri Kt Radio kuwa gatandatu wa buri cyumweru.

Ubwo yabazwaga niba afite umukunzi, yavuze ko akibitekerezaho.

Abajijwe ku rukundo rwavuzwe kenshi hagati ye na Mico The Best; Phiona yeruye agira ati “Reka noneho mbivuge, nta rukundo rwigeze ruba hagati yanjye na Mico, twabikoze dushaka hit. Ni hit rwose twashakaga kandi twarayibonye. Phiona nibwo yari akiva muri Tusker ataramenyekana, ariko nyuma yahoo ahantu hose wabaga wumva ngo Phiona, Phiona. Rero ni Hit twashakaga.”

Phiona yakomeje ashimangira ibi agira ati “Hari ifoto yanjye na Mico mwigeze mubona? Hari ubwo mwigeze mumbonana na Mico?”

Ntiyatinye no kuvuga ko ari ikintu abahanzi benshi bajya bakoresha kugira ngo bavugwe cyane nyamara ngo benshi ntibabishyire ku mugaragaro ngo bahamye ko babikoze bashaka kuvugwa gusa.

Mbabazi Phiona yasoje atangariza abakunzi ba muzika akora ko mu minsi iri imbere mike azashyira hanze indirimbo ebyiri yirinze gutangaza amazina, akaba azaziririmba bwa mbere mu iserukiramuco rya Kigali Up rigiye kuba tariki 19 na 20 Kanama 2017.

Yanabasabye kandi kujya bihanganira ko rimwe na rimwe ajya atinda kubagezaho ibihangano bye, ahamya ko Atari ukutabazirikana ahubwo ko ari uko aba ataratunganya neza ibyo agomba kubaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka