Umuhanzikazi Ivy Kerubo arashaka guhagararira u Rwanda mu mahanga

Umuhanzikazi ukizamuka Ivy Kerubo yatangaje ko afite inzozi zo guhagararira Abanyarwanda mu muziki mpuzamahanga, kubera kuririmba Ikinyarwanda neza, Igiswayire ndetse n’Icyongereza.

Ivy Kerubo ubwo yari muri studio za KT Radio ati "Turashoboye"
Ivy Kerubo ubwo yari muri studio za KT Radio ati "Turashoboye"

Ivy Kerubo ni umuhanzi wakuriye mu gihugu cya Kenya nubwo ababyeyi be baba mu Rwanda. Avuga ko afite indoto ko umuziki we utazaba uwo kuguma mu Rwanda, ahubwo ko ashaka guhagararira Abanyarwandakazi mu kwemeza abanyamahanga.

Yagize ati “Ndashaka guhagararira Abanyarwanda ndirimba mu Kinyarwanda n’Icyongereza, ni indoto zanjye ko tuzabona umuziki wo mu Rwanda ukunzwe nk’uko za Tanzaniya abahanzi babo babaye ibyamamare ku isi”.

Ivy Kerubo ni umukobwa ukiri muto dore ko afite imyaka 20 gusa. Yemeza ko umuziki w’u Rwanda ukwiye kugira ikiwuranga, uwo ari we wese ku isi akabasha kuwutandukanya n’indi miziki ku isi, akaba asaba bagenzi be b’abakobwa bakora umuziki gufatana urunana bakazamurana, bityo indoto bafite bakazazigeraho.

Yagize ati “Erega dufite amajwi meza, tuzi kuririmba, icyari kitugoye ni ukuririmba mu ndimi z’amahanga no gutinyuka tukamenyekanisha umuziki wacu aho ari ho hose. Turashoboye rwose nidufatanya muzaba mureba”.

IVY Kerubo amaze gushyira hanze indirimbo eshatu harimo ikunzwe cyane yitwa ‘Hallo Hallo’, ‘Mama Africa’ na ‘Nipe’ iri mu rurimi rw’Igiswayire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka