Umuhanzikazi Charly yabaye ahagaritse umuziki
Umuhanzikazi Charly wamenyekanye cyane ku ndirimbo ye “Ntawe ukuruta” akaba ari n’umwe mu bahanzi bafasha kuririmba (becking) abahanzi bari mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star yabaye ahagaritse kuririmba kubera amasomo no kwandika igitabo.
Tariki 13/06/2013, ubwo twaganiraga n’uyu muhanzikazi Charly tumubaza amakuru ye n’ibyo ahugiyemo muri iyi minsi cyane ko atakigaragaza mu muziki yadutangarije ko yabaye ahagaritse umuziki kubera amasomo no kwandika igitabo.
Charly yakomeje adutangariza ko kuri ubu yatangiye kwandika igitabo akaba azongera kuririmba nyuma y’umwaka umwe amasomo n’igitabo birangiye.

Charly yiga muri kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) mu ishami rya Finance. Ni umuhanzikazi uzwiho kugira ijwi ryiza cyane n’ubuhanga mu kuririmba.
Ni umwe mubahanzi biyambazwa cyane mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ngo bafashe abahanzi bayahatanira mu kuririmba umuziki wa live.
Charly kandi yiyambazwa cyane n’abandi bahanzi muri rusange mu kuririmba indirimbo zabo abashyiriramo amajwi meza.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
uwo mukobwa yabaye se umuhanzi