Umuhanzikazi Celine Dion biravugwa ko yaba arwaye kanseri

Kanseri izwi nka ‘Colon Cancer’ yibasira urura runini rushinzwe gusohora umwanda mu nda y’umuntu ikomeje kwibasira abantu batanduakanye barimo n’ibyamamare.

Hari abahitamo kutavuga uburwayi bwabo bukamenyekana bamaze kwitaba Imana nk’uko byagenze ku wamenyekanye nk’umwami wa Wakanda, Boseman witabye Imana tariki ya 28 Kanama 2020. Yabanje kunanuka bikabije benshi mu bafana batangira kugira ubwoba n’amakenga aho batasibaga kwerekana impungenge batewe no kunanuka kwe. Nyuma yo kubura amakuru ahagije abandi bagakeka ko ari uburyo uyu muhanzi yinanuye bitewe ngo n’indi filime yari arimo gutegura bityo bagatekereza ko yifuzaga kugaragara ananutse. Nyamara byarangiye apfuye nyuma y’igihe atagaragara mu ruhame.

Ibimenyetso nk’ibyo cya Colon Canser ni byo bigaragara ku muhanzikazi Celine Dion wamamaye mu minsi ishize cyane cyane kubera ijwi rye ryakunzwe na benshi mu ndirimbo ze z’urukundo haba mu ndimi z’Icyongereza n’Igifaransa.

Celine Dion na we utari wari warigeze atangaza byinshi kuri iyi ndwara, hari abafana be benshi barimo n’inshuti z’umuryango we bemezaga ko kunanuka k’uyu muhanzi bituruka ku kuba yarananiwe kwakira urupfu rw’umugabo we René Angélil wazize kanseri yo mu muhogo mu mwaka wa 2016.

Mu bihe bishize yagaragaraga ameze neza afite ubuzima bwiza
Mu bihe bishize yagaragaraga ameze neza afite ubuzima bwiza

Nubwo abahanzi benshi bafite ubukire bwatuma bivuriza aho bashaka hose ariko biranga bikarangira iyi ndwara ihitanye benshi kubera ko itarabonerwa umuti cyangwa urukingo.

Abakunzi ba Celine Dion batangiye kugira impungenge ko na we ishobora kumuhitana dore ko amaze igihe arembye cyane, akaba yaragiye anagaragara gake mu ruhame mu bihe bishize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

DA nauombeya san uhai mung amlinde uwepo wak uendeley maana alipewa saut il washabik wak tuendelee kupata raha

il dissa yanditse ku itariki ya: 13-10-2022  →  Musubize

Bonne guérison. En tout cas, elle fût et restera mon idole.

NDAYIZEYE NUMÉRIEN yanditse ku itariki ya: 18-01-2021  →  Musubize

Ndamwifuriza gukira. Musabiye Imana yankijije iyo cancer ngo nawe imukize. Cancer ni indwara mbi kuko niyo uyikize umubiri usigara warangiritse cyane kuburyo utasubirana ngo umere nk’uko wari umeze mbere. Mbese usigara uri ikimuga kandi twibuke ko itagenda yonyine kuko itwara urugingo yafashe bigatuma ingingo zisigaye zidakora neza kubera icyuho cy’urwagiye gituma izisigaye zirwana no gukora aho urwo rwagiye rwari gukora.

Mimi yanditse ku itariki ya: 15-01-2021  →  Musubize

This is natural.Impamvu twese turwara,dusaza ndetse tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.

rwanamiza yanditse ku itariki ya: 15-01-2021  →  Musubize

Komeza ubeshye intama nyine ntakundi arko ukuri nuko ntajuru ribaho, ngo imana Irema isanzure nibiyirimo, ikibazo ese yabiremye irihe? Ubu bujiji bukomeje kwirenza inzirakarengane nubwo kwamaganwa numuntu wese utekereza neza batogeje ubwonko

Amadini nubuyobe yanditse ku itariki ya: 15-01-2021  →  Musubize

REKA NIBARIZE RWANAMIZA , NIMBA UBYO UVUGA ATARI KWIGIZA NKANA ; USHATSE KUVUGA KO IMANA ITABAHO ?

RUGAJU ELSA yanditse ku itariki ya: 15-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka