Umuhanzi Yvan Buravan agiye kwibukwa nyuma y’umwaka atabarutse
Umuhanzi nyarwanda, Yvan Buravan, ugiye kuzuza umwaka yitabye Imana, yateguriwe umugoroba wo kumwibuka ndetse n’ibyaranze ubuzima bwe.
- Yvan Buravan agiye kwibukwa nyuma y’umwaka atabarutse
Mu butumwa umuryango Yvan Buravan Foundation watangaje, bavuze ko uyu muhango utegenyijwe kubera ku cyicaro cyawo ku mugoroba w’itariki ya 17 Kanama 2023, ubwo umwaka uzaba wuzuye neza uyu muhanzi atabarutse.
Banditse bati “Mu gihe twese dukomeje gukumbura ubuzima butangaje bwa Yvan Buravan, twishimiye ubuzima, amasomo n’umurage yasize. Muzifatanye natwe ku itariki ya 17 Kanama 2023 mu kwizihiza ubuzima bwe bwiza, kandi tunishimira inzibutso nziza zose yadusigiye”.
Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana muri Kanama umwaka ushize azize indwara ya kanseri y’urwagashya. Hari haherutse gutangizwa ishuri ryo gusigasira umurage yasize, mu rwego rwo gukundisha abakiri bato indangagaciro ziri mu muco nyarwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|