Umuhanzi Weasel ari mu bitaro nyuma y’impanuka ikomeye y’imodoka

Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Douglas Mayanja uzwi nka Weasel Manizo, arimo kuvurirwa mu bitaro bya Nsambya i Kampala, nyuma y’impanuka ikomeye bivugwa ko yatewe n’umugore we Sandra Teta.

Weasel Manizo n'umugore we Teta Sandra
Weasel Manizo n’umugore we Teta Sandra

Amakuru aturuka ahabereye iyi mpanuka, avuga ko yabereye ahitwa Shan’s Bar & Restaurant iherereye i Munyonyo mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 6 Kamena 2025, nyuma y’amakimbirane akomeye hagati y’aba bombi.

Ibinyamakuru byo muri Uganda, bivuga ko aba bombi babanje gutongana bikomeye, maze ubwo Sandra Teta yashakaga kuva aho hantu yihuta atwaye imodoka, ariko Weasel ahita ahagarara imbere yayo adashaka ko agenda, birangira amugonze ndetse bivugwa ko yakomeretse bikomeye cyane amaguru yombi.

Weasel na Sandra Teta bafitanye abana babiri gusa, urugo rwabo rwakunze kurangwa n’ibibazo ndetse n’amakimbirane akunze no kumvikana mu itangazamakuru.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka