Umuhanzi w’Umunyamerika yasohoye Album yakoranye na Sophie Nzayisenga

Umunyamuziki wo muri Amerika yanyuzwe n’uburyo Sophie Nzayisenga acuranga Inanga bituma amujyana muri Amerika (USA) bakorana umuzingo w’indirimbo (Album).

Iyo Album yitwa "Honey Wine" iriho indirimbo esheshatu
Iyo Album yitwa "Honey Wine" iriho indirimbo esheshatu

Uwo munyamuziki wo muri Amerika witwa Jeremy Danneman yakoranye na Sophie izo ndirimbo muri 2015 ariko Album ziriho yitwa “Honey Wine” yasohotse muri Werurwe 2017.

Igizwe n’indirimbo esheshatu zicuranzwe mu njyana ya Jazz. Sophie azicurangamo inanga naho Danneman agacuranga igikoresho cya muzika cyitwa Saxophone.

Bafatanyije kandi n’umucuranzi wa bass muri Jazz witwa William Parker n’uvuza ingoma witwa Tim Keiper.

Muri izo ndirimbo ziri kuri iyo Album harimo iyitwa “Ibeseke” yahimbwe na Sophie ubwe. Izindi Danneman yazihimbye agendeye ku nanga za kera zacuranzwe na Sebatunzi.

Mbere yo gukorana izo indirimbo, Sophie na Danneman bazengurutse umujyi wa New York bacurangira abantu ahantu hatandukanye hahurira abantu benshi ku mihanda.

Usibye kuba Jeremy Danneman ari umucuranzi wa Saxophone ni n’umuhanzi mu nzu itunganya umuziki yitwa Ropeadope.

Sophie Nzayisenga na Jeremy Dannaman bari kumwe mu mujyi wa New York muri USA
Sophie Nzayisenga na Jeremy Dannaman bari kumwe mu mujyi wa New York muri USA

Danneman yahuye bwa mbere na Sophie mu mwaka wa 2009. Mbere yuko bahura, ngo yari amaze imyaka itari mike yumva umuziki w’inanga kuri “CD”, anyurwa n’ijwi ry’inanga aza no kumenya ko icyo gicurangisho gifite inkomoko mu Rwanda.

Ibyo ngo byahise bituma ashaka uburyo aza mu Rwanda gushaka umucuranzi w’inanga. Ageze mu Rwanda inshuti ze ngo zahise zimuhuza na Sophie.

Nyuma yaho Danneman yashatse uburyo ajyana Sophie mu mujyi wa New York muri Amerika kugira ngo azacurangane n’itsinda rye rihaba. Muri 2013 yashatse kumujyana biranga kubera ko Sophie atari yujuje ibyangombwa (Visa).

Muri 2015 nibwo byakunze maze Sophie ajya gucuranga inanga ye mu mujyi wa New York, umwe mu mijyi ituwe cyane kandi ikomoye ku rwego rw’isi.

Ushaka kumva indirimbo ziri kuri iyo Album kanda hano

Reba Sophie Nzayisenga na Jeremy Danneman bacurangira abantu mu muhanda unyura munsi y’ubutaka i New York.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

menya bagirango abasabirizi ba usa baruta inyangakugoma ziwa I RWANDA.

boringo yanditse ku itariki ya: 9-05-2017  →  Musubize

Oooooh ndabona Jeremy Danneman ariyo style ye ntabwo ari ubusabirizi bt he’s somehow jewish philanthropist

RFB yanditse ku itariki ya: 6-05-2017  →  Musubize

NAnjye haariya nzi ko haririmbira aba homeless, uretse ko mbona hari n’uwateyemo akanoti?? ndabona aha barasabirizaga si clip!! gusa birambabaje kubona Sophie uyu mwera yaramujyanye aha hantu kbsa... agahinda karanyegetse

RFB yanditse ku itariki ya: 6-05-2017  →  Musubize

Nne se Sophia yagiye gucurangira muri subway ate?? hariya haririmbira abasabiriza. Keretse niba Ari clip yashakaga yo byo ntakibazo.

observer yanditse ku itariki ya: 4-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka