Umuhanzi Rusakara ngo intego ye si ukuba icyamamare

Umuhanzi akanaba umunyamakuru Jean Claude Rusakara Umugwaneza, aravuga ko intego ye mu muziki atari uguharanira kuba umu star (icyamamare) nk’uko bikunze kugenda kuri benshi, ahubwo icyo agamije ngo ni ukwishimisha akanashimisha abantu.

Ati “rwose nta nubwo nteganya kubigira umwuga, gusa ahubwo nshimishwa n’iyo mbona ncuranga abantu bakishima, ndetse nanjye nkishima”.

Uyu muhanzi avuga ko yatangiye iby’umuziki yiga mu iseminari ntoya ya Kabgayi mu bitaramo (soirèes recreatives), aza gutangira gukora indirimbo abikomezanya muri Grand Seminaire Rutongo na Kagbayi.

Jean Claude Rusakara Umugwaneza ngo kuririmba ntazabigira umwuga, nta nubwo akeneye kumenyekana cyane.
Jean Claude Rusakara Umugwaneza ngo kuririmba ntazabigira umwuga, nta nubwo akeneye kumenyekana cyane.

Ngo gukunda umuziki yabikuye ku babyeyi be kuko papa we ariwe wamwigishije gucuranga gitari. Rusakara avuga ko iwabo bakuze bakunda gutarama cyane, ariko ngo nta muhanzi waho uzwi.

Ati “dukunda gutarama kuva kera kandi usanga kuririmba ari ibya buri wese utazi gucuranga aba azi kuririmba cyangwa kubyina, nta bahanzi bazwi wavuga yenda bamenyekanye keretse abatuzi cyangwa abo twataramanye”.

Rusakara amaze kugira indirimbo 20, ngo arateganya kongeraho izindi 3 akabona gukora umuzingo wazo “album”. Indirimbo uyu muhanzi aherutse gusohora yitwa “Ndagukunda Iteka”.

Rusakara ngo we akunda gushimisha abantu gusa.
Rusakara ngo we akunda gushimisha abantu gusa.

Uyu muhanzi avuga ko indirimbo yakoze ikamushimisha cyane, abantu bakajya bamwishyuza gukora izindi nkayo, ari iyitwa “ikibatsi cy’urukundo”.

Uretse kuba ari umuhanzi, Rusakara Jean Claude azwi cyane nk’umunyamakuru wakoze mu bitangazamakuru bitandukanye, aho akunze kwandika ku nkuru z’imyidagaduro n’imikino.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

komereza aho nshuti

Hakizimana jean pierre yanditse ku itariki ya: 3-08-2022  →  Musubize

RUSAKARA NSHONGORE BARIRIMBA IGITEGO MU BAHUNGU KOMEREZA AHO TURAGUKUNDA NDI I GISAGARA-NDORA

UWAMARIYA CLOTILDE yanditse ku itariki ya: 6-08-2019  →  Musubize

Komereza aho Rusakara. Tukuri inyuma ariko zishyire ahagaragara tuzigure.

NKZIO yanditse ku itariki ya: 15-10-2013  →  Musubize

Rusakara Rusakara komerezaho mwa kandi urabizi ukuntu twajyaga turyoshya mu Iseminari!impano ikurimo ntuzayipfukirane!big up UMUGWANEZA JC

Ndura yanditse ku itariki ya: 14-10-2013  →  Musubize

Kibatsi cy’urukundo ni nziza ahubwo uyishyire ku rubuga n’abandi bayumve.

Guma guma!!!

nyirabukara yanditse ku itariki ya: 11-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka