Umuhanzi Rich Malik yahakanye ko yaririmbye ‘Umuhanda’ asubiza ‘Igare’ ya Mico

Umuhanzi Rich Malik utangiye kwamamara kubera ijwi rye yatangaje ko yakoze indirimbo Umuhanda atagamije gusubiza Igare ya Mico The Best.

Malik ngo yiyemeje kuba umuhanzi w'ibihe byose
Malik ngo yiyemeje kuba umuhanzi w’ibihe byose

Uyu muhanzi avuga ko yagize igitekerezo nyuma yo kubona ko abantu bamwe bibeshya ko bazi gutwara amagare ntibite ku binogo, ibyondo cyangwa ubuhaname rimwe na rimwe bakisanga kwa muganga ndetse bamwe bakanapfa.

Yagize ati “Natangaga inama ntabwo nari ngamije gusubiza indirimbo yitwa Igare. Ni byiza ko abantu batirukira gutwara amagare cyangwa ibindi binyabiziga batabanje kwitondera umuhanda n’ibyo bashobora guhuriramo, kuko bashobora kwishyira mu kaga ndetse bakaba bakwangiza ubuzima bw’abandi”.

Rich Malik avuga ko yatangiye inzira idasubira inyuma yo kuririmba ibinyuze amatwi kandi bifite ubutumwa bwiza bitanga, akaba yizera ko muri iyi muzika abantu benshi bazishimira ubwiza bw’ibihangano azanye dore ko aririmbira ingeri zose.

Yagize ati “Kimwe mu byo ndebaho cyane ni ugushimisha abantu bo mu ngeri nyinshi waba uri umusore cyangwa inkumi waba umusaza cyangwa umukecuru, ni na yo mpamvu nasubiranyemo indirimbo n’umuhanzi uzwi wa kera Mihigo Francois Chouchou”.

Rich ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka, azwi cyane mu ndirimbo Girimbabazi na Lucky, kuri ubu akaba amaze gushyira hanze iyitwa Umuhanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kabisa,ndukomereze aho kandi tumwifurije iterambere.

samuel yanditse ku itariki ya: 15-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka