Umuhanzi Platini yandikiwe ibitaro muri CHUK
Umuhanzi Nemeye Platini uri mu bakunzwe cyane mu muziki nyarwanda, ari kuvurirwa mu Bitaro bya CHUK (Centre Hospitalier Universitaire de Kigali ).
Amakuru y’uburwayi bwe yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, bituma benshi bibaza ku buzima bwe. Mu gusubiza ibi bibazo, abamuba hafi, bavuze ko uburwayi bwe butageze ku rwego rwo gutera impungenge zikomeye.
Platini yageze kwa muganga ku Cyumweru tariki ya 7 Kamena, abaganga bafata icyemezo cyo kumugumana kugira ngo akurikiranwe neza. Icyakora ngo ubuzima bwe buhagaze neza kandi ashobora gusezererwa mu gihe cya vuba.
Amakuru avuga ko uyu muhanzi yari amaze igihe yumva atameze neza ariko agakomeza ibikorwa bye bya buri munsi, kugeza ubwo uburwayi bumurembeje bikamusaba kwitabaza abaganga.
Platini benshi bamumenye cyane mu itsinda rya Dream Boys yabanagamo na TMC aho bakoranye indirimbo zirimo ‘Romeo, Isano, Urare aharyana,na Wagiye kare..’ yakunzwe n’abatari bake.
Nyuma yo gutandukana na TMC yaje gukomeza urugendo rwe rwa muzika ku giti cye, aho yakoze indirimbo nka ‘Atansiyo, ku mutima ndetse n’iyo yatangiriyeho yise Veronika .
Abakunzi be bakomeje kumwifuriza gukira vuba no kongera kugaragara mu bikorwa bya muzika asanzwe akora.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|