Umuhanzi Pastor Lopez yashimye ubufatanye na Prosper Nkomezi mu ndirimbo ’Imana Ikomeye’

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Pastor Lopez ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, yatangaje ko yishimiye cyane ubufatanye yagiranye na Prosper Nkomezi mu ndirimbo yabo bise “Imana Ikomeye.”

Pastor Lopez
Pastor Lopez

Mu kiganiro yagiranye na KT radio Pastor Lopez yavuze ko igitekerezo cyo gukorana na Prosper Nkomezi cyaje mu buryo bworoshye, aho yamugejejeho indirimbo yari afite yifuza ko bayikorana.

Icyakora, na Prosper Nkomezi yari afite indi ndirimbo nawe yifuzaga ko bayifatanyamo.

Nyuma yo kuganira no guhitamo neza, aba bahanzi bombi bemeranyije gusohora indirimbo imwe, ariyo “Imana Ikomeye,” indirimbo yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Pastor Lopez yavuze ko yanyuzwe n’uburyo ibikorwa byose byagenze, anashimangira ko gukorana na Prosper Nkomezi byamubereye ubunararibonye bwiza bwamufashije kurushaho kwagura ibikorwa bye bya muzika.

Yongeyeho ko afite intego yo gukomeza kwegera abakunzi be bo mu Rwanda, aho ateganya kuzahakorera igitaramo kugira ngo barusheho kumumenya no kumva ibihangano bye imbonankubone.

Uyu muhanzi kandi yagaragaje ko indirimbo “Imana yakandi karyo "yamubereye urufunguzo rwo kurushaho kumenyekana mu karere, cyane cyane mu mwaka wa 2025, aho ibikorwa bye byatangiye kumenyekana ku rugero rwisumbuyeho.

Prosper Nkomezi
Prosper Nkomezi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka