Umuhanzi nyarwanda Jean Pierre Ntwali Mucumbitsi (Jali): Amahanga aramwirahira, iwabo ntibaramumenya

Umuhanzi Jean Pierre Ntwali Mucumbitsi yamenyekanye mu muziki nka ‘Jali’ iri zina akaba yararikomoye kuri umwe mu misozi ya Kigali. Jali ni umuhanga mu gucuranga guitar akaba akora indirimbo ze mu njyana ya Reggae na RnB.

Mu gihugu cy’u Bubiligi aho yatangiye gukorera ibikorwa bye bya muzika ndetse no hirya no hino ku mugabane w’i Burayi abakunzi b’izi njyana birahira ibihangano bye. Araririmba, akandika ndetse agatunganya indirimbo haba mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho.

Ni umuhanzi nyarwanda ubarizwa ku mugabane w’i Burayi mu Bubiligi ari ho yakuriye ndetse akaza no kuhakomereza amashuri ye mbere gato y’uko agaruka mu Rwanda mu gihugu cye cya mubyaye n’ubwo atigeze ahaba igihe kirekire kuko yahavuye akajya kuba mu Bubiligi.

N’ubwo agorwa no kuba atavuga neza ururimi rw’Ikinyarwanda ariko umuhate n’imbaraga ashyiramo bituma abasha gutambutsa ubutumwa bwe muri urwo rurimi rw’abasekuruza be.

Umuhanzi Jali mu rugendo rwe rwa muzika yakabije inzozi za benshi mu bahanzi zo kuba bagira inzu itunganya umuziki ikomeye nka Universal Music Group bakorana na yo, iyi nzu ikaba yaramufashije mu gukora Alubumu ye ya mbere yitwa ‘Une seconde avant l’aube’ hamwe n’iya kabiri ‘Des jours et des lunes’ iriho indirimbo zagiye zikundwa ndetse zikamuhesha ibihembo mpuzamahanga nka ‘Española, Mon Paris, 21 Grammes’ n’izindi.

Bimwe mu bihembo Jali yagiye yegukana harimo kuba mu mwaka wa 2012 yarabaye umuhanzi mwiza w’umwaka ndetse na alubumu ye ‘Des jours et des lunes’ iba alubumu y’umwaka mu bihembo bya Octaves de la Musique bitangwa mu gihugu cy’u Bubiligi.

Mu mwaka wa 2014 Jali yatoranyijwe nk’umuhanzi mwiza wabera umutoza abitabiriye irushanwa rya ‘The Voice Belgique’ .

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Jali yadusangije byinshi ku rugendo rwe rw’ubuzima, uburyo yabaye umuhanzi ndetse n’impanuro agenera abahanzi bakiri bato bifuza kugeza muzika yabo ku rwego mpuzamahanga.

Kurikira ikiganiro:

Reba indirimbo Jali yise ‘Española’

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza gukora neza kandi ugaharanira gufasha abandi, bigaragaza umuntu utagira ishyari . nakunze ukuntu aharanira kuzamura abakiri bato murakoze .

Nsabimana jean pierre yanditse ku itariki ya: 14-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka