Umuhanzi Meddy yahishuye amazina y’imfura ye
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 01 Mata 2022, nibwo Umuhanzi w’icyamamare Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy, yashyize ahagaragara amafoto ariho n’amazina y’imfura ye aherutse kwibaruka, akaba yaramwise Myla Ngabo.

Meddy abinyujije kuri Instagram ye, ku wa 23 Werurwe 2022 yari yasohoye amashusho n’amafoto bwa mbere agaragaza umugore we akuriwe, ndetse atangaza ko bari hafi yo kwibaruka Umwana w’umukobwa.
Mu mafoto n’amashusho mashya yashyize ahagaragara, yerekana ibihe binyuranye byaranze ubuzima bwe na Mimi mu gihe yari atwite ndetse n’andi mafoto agaragaza intoki z’umwana wabo.

Yashyizeho kandi andi mafoto atandukanye agaragaza ko uyu mukobwa wabo bahisemo kumwita Myla Ngabo, ndetse imwe iriho ubutumwa bugira buti “Myla Ngabo ndi umukobwa wa data nkaba isi ya Mama.”
Myla ni izina ry’umukobwa rivuga ‘Umusirikare’ cyangwa ‘Ingabo’ rikaba kandi rijya guhura n’izina rya Kinyarwanda rya Meddy, ndetse rikaba rifite ubundi busobanuro ‘Ishimwe’.

Myla Ngabo yahise afungurirwa urubuga rwa Instagram, mu masaha macye ashize amaze kugira abamukurikira barenga 1,522.
Ku wa 22 Gicurasi 2021 ni bwo Meddy na Mimi basezeranye kubana akaramata.

Ohereza igitekerezo
|
Iyo umubyeyi abona umwana biramushisha namwe imana ikomeze ibanenamwe turabakunda
Meddy ndagukunda kuva cyera numuryango wawe Imana ishimwe cyanee!!yakoze imirimo twifatanije namwe mubyishimo nibyiza ko abakunzi banyu tubimenya
Mugirane ibih byz
Kubyara ni ukuzuka nindifoto iba igarutse
Kubyara Umwana nicyo kintu kidushimisha kurusha ibindi.Byerekana ko Imana yaturemye idukunda cyane.Ishaka ko duhora twishimye.Natwe tujye tuyishimira twirinda gukora ibyo itubuza.Nibwo izaduhemba kuba muli paradizo iteka ryose.