Umuhanzi Meddy agiye kwibaruka imfura
Umuhanzi w’icyamamare, Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy, yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, ifoto y’umugore we Mimi Mehfira, igaragaza ko atwite ndetse bari bugufi kwibaruka.

Ku wa 22 Gicurasi 2021, ni bwo Meddy yasezeranye kubana akaramata n’umukobwa ukomoka muri Ethiopia, Mimi Mehfira, nyuma y’igihe kitari gito bari bamaze mu rukundo.
Kuri ubu Meddy ukurikirwa n’abantu ibihumbi 820 kuri Instagram, yahishuye ko agiye kwibaruka maze abasangiza ifoto y’umugore we akuriwe, yongeraho ati “Umubyeyi w’umugisha.”

Na none binyuze ku rukuta rw’abakunzi ba Meddy, bashyize hanze ifoto bagaragaza ko Mimi na Meddy bagiye kunguka imbuto y’umwana w’umukobwa.
Aba bombi ibirori by’ubukwe bwabo byabereye muri Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byitabirwa na benshi mu byamamare byo mu Rwanda harimo King James, K8 Kavuyo, Shaffy, The Ben wanaririmbiye abageni, Adrien Misigaro, Miss Grace Bahati n’abandi batandukanye.

Meddy na Mimi urukundo rwabo rwazamuwe n’indirimbo bahuriyemo yitwa ‘Ntawamusimbura’, nk’uko Meddy yagiye abigarukaho avuga ko yumvaga nta wundi munyamideli yakwifashisha mu mashusho yayo uretse Mimi.
Ohereza igitekerezo
|