Umuhanzi Manzi Music yatandukanye na Moriah Entertainment

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Manzi Olivier uzwi nka Manzi Music, yatangaje ko kuva kuri uyu wa 15 Kanama 2025, atakibarizwa muri sosiyete ya Moriah Entertainment isanzwe ifasha abahanzi batandukanye bakora umuziki wa Gospel, nyuma y’imyaka itatu bari bamaze bakorana.

Manzi Music yatandukanye na Moriah Entertainment
Manzi Music yatandukanye na Moriah Entertainment

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, Manzi Music yavuze ko icyemezo cyafashwe ku bwumvikane hagati y’impande zombi, ku bijyanye no kutongera amasezerano y’imikoranire.

Amasezerano y’imyaka itatu yashyizweho akadomo, yatangiye mu 2022 binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’iyi nzu ifasha abahanzi bakora umuziki uramya ukanahimbaza Imana, buvuga ko uyu muhanzi yamaze guhabwa ikaze.

Iri tangazo ryagiraga riti "Twishimiye guha ikaze Manzi Olivier ugiye kujya akoresha izina rya Manzi Music mu muziki. Umuramyi utangaje akaba n’umuyobozi wabyo ndetse akaba umunyempano uririmba indirimbo zihimbaza.”

Manzi Olivier ni umuhanzi wazamutse neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kubera indirimbo ze nziza zirimo nka ‘Icyo yavuze’ yamamaye cyane, ’Ingofero’, ’Wowe gusa’, ’Uri Uwera’ n’izindi nyinshi.

Mu butumwa yageneye abakunzi be n’itangazamakuru, Manzi Music yagize ati "Iki ni ikimenyetso cy’urugendo rwanjye rushya. Ubu ndajwe inshinga no kugeza umuziki wanjye ku rwego rwo hejuru no guhuza n’abakunzi banjye bijyanye n’icyerekezo cyanjye nk’umuhanzi."

Manzi Music nyuma yo kuva muri Moriah Entertainment, yavuze ko azatangaza mu bihe bya vuba gahunda zijyanye n’ibikorwa bye bya muzika birimo ibitaramo, ndetse n’imishinga ateganya mu minsi iri imbere.

Sosiyete ya Moriah Entertainment Group isanzwe ifasha abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, barimo Patient Bizimana, Aline Gahongayire, Richard Ngendahayo, Alexis Dusabe, Gaby Kamanzi na Guy Badibanga.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka