Umuhanzi Mahoro Isaac yifurije abantu umwaka mushya abinyujije mu ndirimbo
Mahoro Isaac, umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, yifurije abantu umwaka mushya muhire abinyujije mu ndirimbo y’umunota umwe n’amasegonda 23.
Asobanura impamvu y’icyo gihangano kigufi, yagize ati “Ikubiyemo ubutumwa bwo kwifuriza abantu umwaka mushya muhire bwonyine. Nk’uko abandi bandika amagambo bifuriza abantu umwaka mushya, jyewe nabinyujije mu nganzo, mu ndirimbo.”

“Naragize nti reka dushime umwami wacu ko yaturinze, kandi koko nta kindi twabanza gukora tudashimye Imana ko yaturinze, hanyuma turangiza tuyiragiza uyu mwaka ngo uzatubere uw’amahoro n’uw’ibyishimo n’umugisha.”
Mahoro yakomeje ati “Nabonye kwandikira buri mukunzi, abavandimwe n’inshuti zanjye amagambo mbona ntabishobora, mpitamo kubinyuza mu ndirimbo, buri wese akaba ashobora kuyibona ku rubuga rwanjye rwa YouTube nyuzaho ibihangano akumva ko namwifurije umwaka mushya.

Uyu muhanzi agereranyije umwaka ushize n’umwaka mushya, asanga imbere ari heza, dore ko umwaka ushize ndetse n’indi yabanje harimo imbogamizi z’icyorezo cya COVID-19, agasanga muri uyu mwaka nihatavuka ibizazane, ibikorwa bizarushaho kuba byinshi.
Mu byo yishimira yagezeho muri 2022 harimo ibitaramo bitari munsi ya bitatu yakoreye hirya no hino mu gihugu, yunguka inshuti n’abavandimwe bamushyigikiye mu bikorwa bye by’umuziki.

Ati “Uyu mwaka rero numva ari uwo gukora cyane, igihe Imana yaba ikiturinze, ikaduha amahoro, ibyishimo n’umugisha wayo, nta kabuza tuzakora ibikomeye kurushaho.”
Reba indirimbo Umwaka Mushya ya Mahoro Isaac
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|