Umuhanzi Joeboy yatangije inzu ifasha abahanzi yise ‘Young Legend’

Umuhanzi mu njyana ya Afrobeats, Joseph Akinfenwa Donus, uzwi cyane ku izina rya Joeboy, nyuma yo gutandukana n’inzu yari isanzwe imufasha ya Empawa Music ya Mr Eazi, yatangaje ko na we yashinze inzu izajya ifasha abahanzi yise ‘Young Legend’.

Umuhanzi Joeboy yatangije ibikorwa bifasha abandi bahanzi
Umuhanzi Joeboy yatangije ibikorwa bifasha abandi bahanzi

Uyu muhanzi kandi nyuma yo gutangaza ko ashinze inzu ye izajya ifasha abahanzi mu bikorwa byo kubazamurira impano, yavuze ko yahise asinyana amasezerano y’imikoranire n’imwe mu nzu zikomeye zitunganya umuziki zikanareberera inyungu z’abahanzi ku isi, ya Warner Music.

Joeyboy yatangaje ko amasezerano yasinyanye na Warner Music, azatuma ibikorwa bye ndetse n’iby’abahanzi azaba afasha bibasha kugera kure ku rwego mpuzamahanga.

Umuhanzi Joeboy atandukanye na Empawa Music ya Mr Eazi nyuma y’imyaka itanu akorana na yo ndetse imufasha mu bikorwa bitandukanye bya muzika. Ni na ho yakoreye indirimbo ye ya mbere yakunzwe cyane yitwa "Baby".

Reba video y’indirimbo ‘Baby’ ya Joeboy

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka