Umuhanzi Gauchi yongeye guhuza imbaraga na Sean Brizz mu ndirimbo ‘Bazanga’

Umuraperi Gauchi yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Bazanga’, yakoranye n’umuhanzi Sean Brizz, igaragaramo bamwe mu byamamare mu gukina filime bakunzwe cyane mu Rwanda, barimo Inkindi Aisha, Nyabitanga na Niyonshuti Eric wamamaye nka Killaman.

Umuhanzi Gauchi
Umuhanzi Gauchi

Iyi ndirimbo ibaye iya kabiri bakoranye nyuma y’indi bigeze gukorana yifashishijwe mu bikorwa by’amatora. Gauchi yavuze ko kongera gukorana na Sean Brizz byaturutse ku buhanga amubonamo, impano ndetse no ku mubano wabo wihariye.

Aganira n’itangazamakuru, Gauchi yavuze ko iyi ndirimbo ishingiye ku nkuru mpamo yabwiwe n’inshuti ye.

Ati "Ni umukobwa wo mu cyaro, wamenyerewe mu kwima abasore bamusabaga urukundo, ariko nyuma akaza guterwa inda n’umusore udafite ubushobozi, kugeza ubwo yanamwihakanye ubuzima bukamukomerana".

Uyu muraperi yavuze ko kwifashisha abakinnyi ba filime bazwi mu Rwanda byaturutse ku bushuti bafitanye, avuga ko yashakaga ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bugera kure kurushaho.

Ati “Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bukomeye, ni yo mpamvu nashatse ko bufata indi ntera binyuze mu buryo bw’amashusho bufite ubuhanga".

Abakinnyiba filime bagaragara mu ndirimbo Bazanga
Abakinnyiba filime bagaragara mu ndirimbo Bazanga

Gauchi amaze igihe agaragara nk’umwe mu bahanzi bashyigikira bagenzi babo, aho yagiye anatera inkunga ibikorwa by’abandi barimo Yverry, ndetse mu myaka icumi ishize, yagiye agaragara mu bikorwa byo gutunganya indirimbo, cyane cyane afatanyije na Sean Brizz.

Reba indirimbo Bazanga:

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka