Umuhanzi Emmy agarutse mu Rwanda

Umuhanzi w’umunyarwanda Emmy wikuye mu irushanwa rya PGGSS2 akajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye kugaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka irindwi adakandagira ku butaka bw’u Rwanda.

Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko Nsengiyumva Emmanuel uzwi nka Emmy agera mu Rwanda kuri uyu wa gatatu ku itariki 24 Nyakanga 2019, akagera ku kibuga cy’indege ahagana saa mbiri z’umugoroba.

Bamwe mu bo mu muryango we bemeje ko Emmy aba aje mu bukwe bw’umuryango, yarangiza agasura umuryango we wasigaye mu Rwanda. Icyakora ngo ashobora no gukora ibitaramo bito bitaratangazwa.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2012, umuhanzi Emmy yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi 10 bagombaga kuzenguruka u Rwanda mu irushanwa rya PGGSS ryagombagaga guhera i Rusizi na Nyamagabe rigakorera ku masite 16 atandukanye mu Rwanda.

Emmy yatangiranye n’abandi bahanzi irushanwa, ariko akora ibitaramo bibiri gusa bibanza (Rusizi na Nyamagabe), ntiyongera kugaragara mu irushanwa ahita asimbuzwa Urban Boys itari yatoranyijwe mbere.

Inkuru zatangiye guhwihwiswa ko Emmy atakiri ku butaka bw’u Rwanda, ariko ubwe aza kubyitangariza ko yasanze umuryango we wari warimukiye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Emmy yagiye agaragara inshuro zirenze imwe, aho yaje muri Uganda kubonana n’umukobwa w’umunyarwanda byavugwaga ko bakundana, ariko ntabwo yigeze akandagira mu Rwanda, nubwo yabaga ari mu birometero bicye gusa yagumaga gutangaza ko akumbuye igihugu cyamubyaye.

Emmy yigeze kubwira umunyamakuru wa KT Radio ko yifuza kuza yatumiwe mu gitaramo kinini, nk’uko bagenzi be Meddy na The Ben byagenze, ariko ub biravugwa ko agarutse aje kwisurira umuryango we no gutaha ubukwe.

Ntabwo biramenyekana igihe Emmy azamara mu Rwanda, ariko amakuru ava mu muryango we avuga ko atazatinda gusubira muri Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka